Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga urubyiruko rugera kuri 30 rwaturutse mu turere twose tugize igihugu cy’u Rwanda rwahuguwe ku birebana n’imirire yuzuye maze rwiyemeza ko rugiye gukora impinduka aho rutuye. Aya mahugurwa yatanzwe kugira ngo uru rubyiruko ruzasangize abandi ibirebana n’imirire iboneye.
Mu busanzwe imirire myiza kandi iboneye ni igihe abantu b'ingeri zose (abana bato, abakuru, ndetse n’abasheshe akanguhe) babashije kubona ibyo kurya bihagije; byujuje intungamubiri, bifite isuku kandi bikaboneka byuzuje umwimerere wabyo. Ibi bikaba bisobanuye neza ko imirire myiza kandi iboneye ari igizwe n’ibitera imbaraga, ibirinda indwara, ndetse n’ibyubaka umubiri.
Urubyiruko rwahurijwe hamwe hagamijwe kwigishwa ibijyanye n'Indyo yuzuye
Indyo yuzuye ni ibiribwa nyabyo bihagije, bituma umubiri
ubona intungamubiri ukeneye kugira ngo ukore neza kandi ugumane ubuzima
bwiza. Ntibivuga kurya byinshi kugeza
ubwo wumva inzara ishize, bisobanura kurya indyo nyayo yuzuye, ibiyigize
byahujwe uko bikwiye, kugira ngo bifashe umubiri gukura, gukora no kwirinda.
Ibiribwa bitera
imbaraga
Ibiribwa bitera imbaraga biha umubiri imbaraga ukeneye ngo
umuntu akore, agende, yiruke, aseke, arye anahumeke. Bimwe muri ibyo biribwa ni
ibijumba, imyumbati, ubugari, imyungu, umuceri, porici, ibitoki, umugati,
ingano, amasaka hamwe n’ibindi binyampeke.
Ibiribwa byubaka
umubiri
Ibiribwa byubaka umubiri biwufasha gukura no kwisana ubwawo.
Bifasha imitsi kwirema, uruhu rukisana iyo rwacitse, amagufwa agakura mu ngufu
no mu burebure, bikanafasha imisatsi n’inzara gukura.
Bimwe muri ibyo biribwa ni inyama z’inka n’iz’ihene, amafi,
inyama z’inkoko, ibikomoka ku matungo birimo amagi, amata, foromaje,
ibishyimbo, ubunyobwa, rantiye, udusimba turibwa,…
Ibiribwa birinda
indwara
Ibiribwa birinda indwara birinda umubiri gufatwa n’indwara. Ibiribwa byifitemo za vitamini, bifasha ubwirinzi bw’umubiri bigatuma ugumana ubuzima bwiza. Ingero z’ibiribwa birinda indwara; imyembe, inanasi, inyanya, puwavuro, karoti, isombe, avoka, ipapayi, intoryi, imboga rwatsi (dodo), imboga za epinari.
Abantu benshi bibazako gutegura indyo yuzuye (balanced diet)
bisaba gushaka amafunguro ahenze, ariko ntabwo aribyo.Ahubwo bisabako umenya ibiribwa,
umumaro wabyo n’uko babitegura. Kugirango
umuntu abeho afite ubuzima bwiza buzira umuze bisabako afata ifunguro,ariko
ifunguro ryose ntabwo riba ryujuje
intungamubiri,niyo mpamvu hari indwara abantu benshi barwara ziturutse
kubumenyi buke mugutegura indyo yuzuye(imirire mibi),urugero:Umubyibuho
ukabije(obesity), bwaki,kugwingira n’izindi nyinshi.
“Kugirango ubuzima bumere neza bisaba ko umuntu aba yafashe ifunguro ryuzuye (balanced diet),ku babyeyi igihe bonsa cyangwa se batwite baba bakwiye gufata ifunguro rishyitse kugirango umwana akure neza afite ubuzima bwiza.
Ikindi
kandi kugirango umwana azakure akunda kurya bisaba ko umubyeyi atamumenyereza
cyane ibiryo biryohera urugero:Yawurute n’ibindi ahubwo aba akwiye kumuha n’ibindi
bidafite uburyohe cyane kugirango abyimenyereze ntazakure akunda ibiryohera
gusa.Akomeza ashishikariza uru rubyiruko ko rugomba kugenda rugasobanurira abandi bantu bose aho baturutse cyane cyane
urubyiruko, akamaro ibigize indyo yuzuye ndetse n’akamaro kayo ” Amagambo
yatangajwe na Kamanzi Private umuyobozi
w’ikigo gitanga serivisi n’ubujyanama ku mirire umwe mubatanze ikiganiro muri
aya mahugurwa.
Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama witwa MUTARAMBIRWA Renauvat yatangarije INYARWANDA ko aya mahugurwa yamufashije gusobanukirwa ko imirire ari ikintu gikwiye kwitabwaho cyane cyane imirire y’urubyiruko kuko iyo yitaweho ituma umukobwa akomera igihe asamye akaba yabsha kubyara bitagoranye ndetse bikamufasha mumibereho y’umwana azabyara.Ndetse ibi bigafasha n’urubyiruko muri rusange kumera neza kuko nirwo Rwanda twifuza”.
Venuste MUHAMYANKAKA watanze ikiganiro muri aya mahugurwa yatangarije INYARWANDA ko bizeye neza ko uru rubyiruko rwahuguwe ruzafasha bagenzi barwo gusobanukirwa ibigize indyo yuzuye. Ibi rero bikaba bizafasha abaturage bose muri rusange ku menyako kurya neza atari ukurya ngo wumve urahaze gusa ahubwo ari ugufata ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri zose.
“Twateguye amahugurwa y’urubyiruko kugira ngo ahanini tubashe
kubasobanurira ibigize imirire myiza ahasigaye nabo bagende basobanurire
bagenzi babo uko imirire myiza yagakwiye kuba imeze;Ibi rero bikaba bizadufasha
kurwanya ibibazo bituruka ku mirire mibi birimo kugwingira, Umubyibuho ukabije (obesity),
bwaki n’izindi nyinshi.” Amagambo SIBOMANA Florence umuvugizi w’urubyiruko mu
bijyanye n’imirire yatangarije INYARWANDA.
Sibomana Florence Umuvugizi w'urubyiruko mu bijyanye n'imirire
TANGA IGITECYEREZO