RFL
Kigali

Amerika: Naje nje ntaguhagarara! Sako NY yasohoye indirimbo nshya 'Nyenyeri' y'abari mu munyenga w'urukundo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2020 14:47
0


Nzeyimana Sako Kamali {Sako NY} umuhanzi nyarwanda ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gusoza amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ashyize imbaraga nyinshi mu muziki aho yihamiriza ko 'aje aje ntaguhagarara'. Magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Nyenyeri' y'abari mu buryohe bw'urukundo.



USA: Umuhanzi Sako NY yasoje Kaminuza apfukama hasi ashimira umubyeyi we-AMAFOTO&VIDEO

Sako NY wamamaye mu ndirimbo 'Umuti' yakoranye na Jay Polly, yabwiye INYARWANDA ko ubu ibyari bimuhugije yabirangije bityo akaba ashyize umutima we wose ku muziki. Yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya 'Nyenyeri' yamaze gushyira, yayikoreye mu Rwanda itunganywa na Producer Pacento uri mu bagezweho i Kigali mu gutunganya indirimbo z'abahanzi nyarwanda, hanyuma amashusho yayo afatwa n'umusore utuye muri Amerika, Buffalo NY.


SAKO NY yiyemeje kuticisha irungu abakunzi b'umuziki we

"Nk'uko ntawushobora guhagarika amazi amanuka ni ko ntawampagarika kugukunda, nyenyeri yanjye nkurikira nkukurikire tugerane kure. Nta kiruta urukundo bae, urwo wampaye naranyuzwe". Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo 'Nyenyeri'. "Nyuma y'iyi ndirimbo mfite izindi bakiri gukoraho, gusa naje nje ntaguhagarara". Ayo ni amagambo Sako NY yatangaje ubwo yari abajijwe ibindi ahishiye abakunzi b'umuziki n'ab'umuziki bose muri rusange. 

Sako NY asohoye iyi ndirimbo ye nshya yise 'Nyenyeri' yasohokanye n'amashusho yayo, nyuma y'ukwezi kumwe ahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na 'Human Services' na 'Physical Therapy', yakuye muri Kaminuza ya Genesee College, iherereye muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye. Icyo gihe yapfukamye hasi ashimira umubyeyi we (nyina) wamubaye hafi mu rugendo rwe rw'ishuri.


Byari ibyishimo bikomeye ubwo SAKO NY yasozaga Kaminuza

REBA HANO 'NYENYERI' INDIRIMBO NSHYA YA SAKO NY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND