RFL
Kigali

Ronnie na Donnie Galyon abagabo 2 b’impanga bavutse bafatanye bitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/07/2020 23:17
0


Ronnie na Donnie Galyon ni abagabo babiri b’impanga bavutse bafatanye ibizwi nka “Conjoined twins”. Bavutse kuwa 28 Ukwakira 1951 mu bitaro bya St. Elizabeth Hospital, Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo kuvuka bafatanye inda, abaganga bagerageje kubatandukanya ariko basanga byateza ibibazo.



Mu mwaka 2014 ubwo aba bombi bakoraga isabukuru 63 y’amavuko bashyizwe mu gitabo cya Guinness World Records nk’abantu b’impanga bavutse bafatanye babayeho igihe kinini (The oldest conjoined twins ever). Uyu mwanya aba bombi bawukuyeho Giacomo na Giovani Battista Tocci bavukiye mu Butaliyani mu 1875 bakaza kwitaba Imana ku myaka 63 y’amavuko.

Mbere yuko aba bombi baza kuri uyu mwanya wa mbere bari bamaze gutambuka mu mwanya abandi bagabo babiri b’impanga aribo Chang Bunker na Eng Bunker babaye ibyamamare ku isi mu kinyejana cya cumi n’icyenda, bakaba barabayeho imyaka igera kuri 62 n’iminsi 251. 

Ronnie na Donnie Galyon ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 2 y’amavuko

Ronnie na Donnie ngo mu nzozi zabo bari bafite harimo no guca aka gahigo ko kuba abantu b’impanga bavutse bafatanye babayeho igihe kirekire kuri iyi si dutuye, bakaba batabarutse babigezeho. Nkuko batangajwe n’umuvandimwe wabo yatangaje ko aba bavandimwe babiri bazize indwara izwi nka (Congestive heart failure) aho umutima uba watakaje ubushobozi bwo gutembereza amaraso mu bihaha no mu bindi bice by’umubiri.

Izi mpanga zitabye Imana kuwa 4 Nyakanga. Umuvandimwe wabo (Murumuna wabo) witwa Jim yashimiye abantu bose batanze ubufasha bwabo butandukanye mu gufasha abavandimwe be, aho nko mu mwaka wa 2010 abantu bagera kuri 200 bafashije umuryango wa Jim mu kwagura inzu babagamo kugirango abavandimwe be babe ahantu hisanzuye.

Ronnie na Donnie Galyon nibo bari bafite agahigo nk’impanga zavutse zifatanye zabayeho igihe kinini

Mu mwaka ishize aba bavandimwe bombi bazengurutse leta zitandukanye muri amerika aho bajyaga mu birori bitandukanye maze abantu b’ingeri zose bakishyura kubareba, aho umuvandimwe wabo Jim yavuze ko ariyo mafaranga yonyine bakoreye bakiriho. Ibikorwa byo kuzenguruka ibice bitandukanye muri leta zunze ubumwe za amerika babihagaritse mu mwaka 1991.

Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kuvuka abana bafatanye ibi biba rimwe mu bana ibihumbi mirongo itana (50,000) kugeza kubana ibihumbi mirongo itandatu (60,000) bavutse. Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko 70% mu bana b’impanga bavuka bafatanye aba ari igitsina gore, aho 75% bavuka bafatanye igituza aho baba basangiye bimwe mu bice bigize umubiri.

Src: Sky News 

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND