RFL
Kigali

Summer Promotion: Menyekanisha ibikorwa byawe ubifashijwemo na InyaRwanda.com ku giciro gito cyane

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:8/07/2020 12:30
0


UmunyaRwanda yabivuze neza ati ”uwabuze umuranga yaheze iwabo”. Kuri iyi nshuro InyaRwanda.com yiyemeje gufasha abacuruzi ndetse n’ibigo byifuza kumenyakanisha ibikorwa byabo ku giciro gito. Iki gikorwa kizajya gikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda.com (Facebook, Instagram na YouTube) no ku rubuga (website).



Binyuze muri gahunda yiswe “Summer Promotion”, muri iyi mpeshyi InyaRwanda.com yiyemeje gutanga umusanzu mu kumenyakanisha ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo baba abaciriritse ndetse n’abakuru hakiyongeraho n’ibigo bitanga serivisi zitandukanye.


Iyi gahunda yo gutanga umusanzu mu iterambere ry'abacuruzi n'abandi bose babyifuza, iteganyijwe kugerwaho binyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu ndetse n’urubuga rwandikwaho amakuru (InyaRwanda.com). 

Ntabwo bisaba ikiguzi cyinshi ahubwo birasaba ubushake kuko ibiciro biri hasi cyane ku bijyanye no kuba wamenyakanisha ibikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga: Instagram, Faceboo k& Youtube.

Iyo tukwamamarije mu kanya nk'ako guhumbya ubutumwa bwawe buba bugeze ku bo bugenewe na cyane ko dukurikirwa n'abantu benshi. INYARWANDA ni cyo kinyamakuru cya mbere mu Rwanda gifite abantu benshi bagikurikira ku rubuga rwa Instagram rukunzwe na benshi ku Isi muri iyi minsi. 

Kuri Instagram, Inyarwanda ikurikirwa n’abantu ibihumbi 326 (326k). Kuri Facebook dukurikirwa n’abantu ibihumbi 271, kuri YouTube dukurikirwa n'abantu ibihumbi 192. Wongeyeho n'abantu basura urubuga rwacu, uwamamaje iwacu, ubutumwa bwe buba bugeze ku bantu barenga Miliyoni mu kanya nk'ako guhumbya.

Ushobora kwibwira ko ibiciro byo kwamamaza iwacu biri hejuru. Oya si ko biri kuko biri hasi cyane. Ku biciro byo kwamamaza kuri Instagram, Facebook na YouTube biri hasi cyane kuko buri wese uko yifite yatugeraho tukaba twamugereza ubutumwa ku bo ashaka kubugezaho. 

Niba ushaka gukorana natwe mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa byawe binyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu tugereho unyuze kuri iyi nimero: +250788263332, aha ushobora kuduhamagara cyangwa ukatwandikira ubutumwa bugufi.

Ku rundi ruhande, ku bijyane no kwamamaza ku rubuga rwa InyaRwanda.com naho ibiciro biri hasi cyane. Niba ushaka kwagura ubucuruzi bwawe, duhamagare cyangwa utwandikire kuri iyi nimero: +250786036252.

Uramutse utabashije kutugeraho unyuze muri buriya buryo twavuze haruguru ushobora no kunyura kuri iyi email: info@inyarwanda.com


Summer Promotion! Aya mahirwe ntagucike






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND