RFL
Kigali

Fiston KidStar w’imyaka 15 yasohoye indirimbo atabariza abana yasize ku muhanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/07/2020 9:24
2


Imibare y’abana bo ku muhanda irakomeza kwiyongera nubwo Leta ikora uko ishoboye kugira ngo bitabweho binyuze mu kubasubiza mu miryango bavukamo n’indi miryango yemera kubitaho.



Benshi mu bana bavuga ko bagiye kuba mu muhanda ahanini bitewe n’amakimbirane y’umuryango avukamo, kuba ababyeyi be barapfuye akabura umwitaho, kuva mu ishuri n’ibindi.

Umuhanzi Ishimwe Fiston wanyuze mu buzima bwo ku muhanda yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndashaka” ishingiye ku buzima bugoye yanyuzemo mbere y’uko ahura n’abamufashije.

‘Ndashaka’ n’iyo ndirimbo ya mbere Ishimwe Fiston asohoye, aho avuga ko afite ishimwe rikomeye kuri we kuba abashije kugera ku nzozi ze.

Uyu mwana asigaranye na Se kuko Nyina yitabye Imana umunsi yavukiyeho, ku wa 03 Kanama 2005.

Mu ndirimbo ye ‘Ndashaka’ aririmba avuga ubuzima bugoye bw’umwana wo ku muhanda, uko acunaguzwa nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza afite.

Avuga ko nta muntu umwitayeho kuburyo n’icyo yerekejeho amaboko cyose, nta musaruro kimuzanira. Asaba Imana kumugarura ibumuntu kuko ibuzimu ho byanze.

Uyu muhanzi asabira ubuvugizi abandi bana yasize ku muhanda babayeho ubuzima bugoye, agasaba Imana kumuha umutima wo kumva ko kwihangana ariyo ntsinzi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ishimwe yavuze ko ari mu buzima bwo ku muhanda yasanzeyo abandi bana ari nayo mpamvu yahimbye iyi ndirimbo mu rwego rwo kubavuganira kugira ngo bitabweho.

Yavuze ko iyi ndirimbo izamufasha kugeza kure ubutumwa bw’ibyo yaririmbye, kandi agasaba ko abazayumva bose bazagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abari mu buzima bugoye.

Ni ikibazo avuga ko kizakemurwa igihe cyose haba habayeho ubufatanye bw’Abanyarwanda bose.

Ati “Njya ku muhanda nasanze hari yo benshi bababaye biba ngombwa ko mbigenza kuriya. Abo twabanye ku muhanda na n’ubu baracyari mu muhanda. Ntabuvugizi bigeze babona.”

Uyu mwana ukiri muto yavuze ko afite intego yo gukora umuziki kugeza igihe azumva ko atakibishoboye. Avuga ko azakomeza gusohora indirimbo kabone n’ubwo zitakundwa.

Mu ndirimbo 'Ndashaka' umuhanzi Fiston KidStar yavuganiye abana yasize mu buzima bwo ku muhanda

Ishimwe Fiston KidStar yasohoye indirimbo ibwira abantu ko badakwiye kwitakariza icyizere

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDASHAKA" YA FISTON KIDSTAR

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emille3 years ago
    Ko iyondirimbo ya fiston nta adio ifite
  • DUSINGIZIMANA Enock2 years ago
    Fiston ndamwemera





Inyarwanda BACKGROUND