RFL
Kigali

OMS iratangaza ko icyorezo cya Bubonic mu Bushinwa kidateje ikibazo cyane

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:7/07/2020 20:28
0


Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryemeje ko icyorezo cyagaragaye mu Bushiwa cya Bubonic kirimo gukirikiranwa ku uburyo bunoze, ko ndetse kidateje ikibazo kinini.



Inzego z’ ubuyobozi mu mujyi wa Bayannur, zaburiye abatuye aka gace ku Cyumweru ko haba habonetse ibimenyetso by’ icyorezo gishya. Ni nyuma y’ umunsi umwe ibitaro byari byatangaje ko haba habonetse uwamaze kwandura.

Ubwandu bwa bubonic muri iki gihugu bwemejwe kuri uyu wakabiri nyuma y’ uko hakoze isuzumwa n’ abaganga.

Mu makuru atangazwa n’ ikinyamakuru cya Leta, Xinhua, yemeza ko umurwayi ubu ari kwitabwaho mu bitaro, ndetse ko anameze neza.

Mu kiganiro I Geneva, umuvugizi w’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Margaret Harris, yabwiye Umuryango w’ Abibumbye ko iby’ iki cyorezo mu Bushinwa biri gukurikiranirwa hafi, ndetse ko hari n’ ubufatanye hagati y’ iri shami n’ inzego z’ ubuyobozi mu Bushinwa na Mongolia.

Yongeraho ko iki cyorezo (bubonic) cyahoranye n’ abantu mu binyejana bitandukanye. Kuri ubu, ntabwo dutekereza ko giteje ikibazo kinini.

Iki cyorezo gisakazwa n’ inda ndetse n’ izindi nyamaswa zandujwe na bagiteri izwi nka Yersinia pestis. Iki, kizwi nka Black death (urupfu rwirabura), icyorezo cyahitanye miliyoni 50 mu Burayi.

Kugeza kuri ubu, inzego z’ Ubuzima muri ibi bice byashyizeho ingamba ziburira rubanda ku buzima zo kurwego rwa gatutu—mu nzego enye. Uretse ibyo, ibikorwa byo guhiga, gutwara utunyamaswa duto—nk’imbeba—n’ ibindi, byose byahagaritswe.

Src: CNN, Washington Post &Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND