RFL
Kigali

Gasingwa Michel wari umuyobozi muri komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA yeguye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2020 22:39
0


Abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Ferwafa, Rtd Sekamana Jean Damascene, Gasingwa Michel wari umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi FERWAFA yamaze gusezera ku mirimo ye.



Muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda hakunze kugaragara ibibazo bijyanye n’imisifurire byatumye bamwe mu basifuzi bahanwa abandi barahagarikwa.

Inyarwanda yamenye ko nyuma yuko Gasingwa Michel ahuye na perezida wa FERWAFA bakaganira birambuye ku bibazo biri mu misifurire mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Gasingwa yafashe umwanzuro wo kwegura ku mirimo ye.

Ibaruwa inyarwanda ifitiye kopi, mu ibaruwa, Gasingwa Michel yandikiye umuyobozi wa Ferwafa amumenyesha ko yasezeye ku miriyo ye yo gukomeza kuyobora komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, gusa akavuga ko naramuka akenewe azakomeza gutanga inama azakenerwaho.

Kuwa gatandatu tariki ya 04/07/2020, habaye inama yahuje ubuyobozi bwa ARAF, ndetse na komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, yari iyobowe n’umuyobozi wa FERWAFA, Rtd Sekamana Jean Damascene, igamije gushaka ibisubizo by’imikorere myiza byumwihariko mu gice cy’abasufuzi cyagaragayemo akajagari muri uyu mwaka.

Gasingwa Michel, yari amaze imyaka hafi ibiri ayobora komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, nyuma yo gutorwa mu 2018 ubwo hajyagaho komite nyobozi nshya ya FERWAFA.

Ibaruwa y'ubwegure Gasingwa yandikiye umuyobozi wa FERWAFA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND