RFL
Kigali

Kenny Sol yasohoye amashusho y’indirimbo “You&I” itangiza urugendo rwe muri Label nshya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2020 13:22
0


Umuhanzi Rusanganwa Norbet uzwi nka Kenny Sol yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “You&I” itangiza urugendo rwe muri Label yitwa Igitangaza ya Bruce Melodie.



Amashusho y’iyi ndirimbo “You&I” yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nyakanga 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 41’.

Kenny Sol yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kuvuga ku bantu babiri bakundana urukundo rwabo rwarenze imipaka bakaba inshuti magara bakajya babitsanya amabanga.

Ni indirimbo avuga ko isobanuye ikintu kinini mu buzima bwe, kuko ari yo itangije urugendo rwe mu maboko y’umuhanzi Bruce Melodie.

Uyu muhanzi avuga ko gusinya muri Label ya Bruce Melodie ari andi maboko yungutse agiye kubakiraho. Ati “Urumva rero kuba umuntu yabona ‘Management’ hari byinshi biba bigiye kujya bigenda neza. Kuko aba ari imbaraga zirenze iz’umuntu umwe’.

Akomeza ati “Icyibanze mu mikorere mishya, n’uko hagiye guhuzwa ibitekerezo ndetse n’imbaraga kugira ngo nibura bya bintu nakoraga bive ku rwego rumwe bigere kurundi.”

Avuga ko ubu agiye kujya asangira ibitekerezo n’ikipe mu bijyanye no kumenyekanisha ibihangano bye, ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ze ziri ku rwego rwiza, gukorana indirimbo n’abandi bahanzi n’ibindi.

Amashusho y'iyi ndirimbo "You&I" yatunganyijwe na Easy Cuts n'aho amajwi (Audio) yatunganyijwe na The Major (Joachim).

Kenny Sol azwi mu ndirimbo nka ‘AgaCouple’, ‘Njye nawe’, ‘My Love’ n’izindi. Ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko, avuka mu muryango w’abana batatu, ni ubuheta.

Inkuru bifitanye isano: Kenny Sol yavuze uko yakiniye Kiyovu Sport n'imvune aruhuwe na Bruce Melodie wamwinjije muri Label

Umuhanzi Kenny Sol yifashishije umukobwa udasanzwe umenyerewe mu ndirimbo z'abahanzi

Uyu mukobwa ni we mukinnyi w'imena mu mashuhso y'indirimbo "You&I" ya Kenny Sol

Umuhanzi Kenny Sol yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise "You&I"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "YOU&I" Y'UMUHANZI KENNY SOL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND