Ivuka ry'umwana akenshi biba ari ibintu bishimishije ku babyeyi ariko noneho bikaba akarusho iyo bakiriye impinja ebyiri. Nyuma y'amezi icyenda yo gutegereza no guhangayika, uyu muryango wahuye n’uruva gusenya nyuma y'uko impanga zabo ziriwe n'imbwa.
Muri Brezile, umubyeyi w’abana babiri b’impanga ari bo Anne
na Annalu bari bamaze iminsi 26 gusa bavutse, yahuye n’uruva gusenya ubwo
yasigaga impinja ze mu cyumba akajya hanze ku muturanyi yavayo agasanganirwa n’urusaku
rwinshi akigera mu cyumba cy’abana ni bwo yabonye inkuru y'incamugongo.
Umugore akigera mu cyumba yasanze imbwa yarakaye cyane iri
kurya abana, ayikuraho abana bajyanwa kwa muganga bafite ibikomere byinshi
ariko umwe yapfuye akigera kwa muganga undi akomeza kwitabwaho ariko birangira
na we apfuye.
Nk’uko umwe mu bagize umuryango abitangaza ngo iyo mbwa yari
ifite ikinyabupfura mbere ariko nyuma y’ivuka ry’abo bakobwa, ntabwo yari ikitabwaho nka mbere, bishoboke
ko yagize ishyari rikabije nuko yadukira
abana irabarya.
Uyu muryango wasigaranye igikomere ku buryo byabananiye
kwiyakira, gusa amakuru avuga ko iyi mbwa n’ubusanzwe yitabwagaho na nyina w’aba
bana cyane mbere y’uko bavuka, mbese ngo yayikoreraga ibishoboka byose ngo yishime,
umugore amaze kubyara rero ntiyari akiyitaho nka mbere birayirakaza maze
izabiranwa nuburakari yadukira abana irabarya bombi barapfa.
Src: Santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO