RFL
Kigali

Brezile: Abana babiri b’Impanga bariwe n’imbwa y’iwabo barapfa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/07/2020 12:41
0


Ivuka ry'umwana akenshi biba ari ibintu bishimishije ku babyeyi ariko noneho bikaba akarusho iyo bakiriye impinja ebyiri. Nyuma y'amezi icyenda yo gutegereza no guhangayika, uyu muryango wahuye n’uruva gusenya nyuma y'uko impanga zabo ziriwe n'imbwa.



Muri Brezile, umubyeyi w’abana babiri b’impanga ari bo Anne na Annalu bari bamaze iminsi 26 gusa bavutse, yahuye n’uruva gusenya ubwo yasigaga impinja ze mu cyumba akajya hanze ku muturanyi yavayo agasanganirwa n’urusaku rwinshi akigera mu cyumba cy’abana ni bwo yabonye inkuru y'incamugongo.


Umugore akigera mu cyumba yasanze imbwa yarakaye cyane iri kurya abana, ayikuraho abana bajyanwa kwa muganga bafite ibikomere byinshi ariko umwe yapfuye akigera kwa muganga undi akomeza kwitabwaho ariko birangira na we apfuye.

Nk’uko umwe mu bagize umuryango abitangaza ngo iyo mbwa yari ifite ikinyabupfura mbere ariko nyuma y’ivuka ry’abo bakobwa, ntabwo yari ikitabwaho nka mbere, bishoboke ko yagize ishyari rikabije nuko yadukira abana irabarya.


Uyu muryango wasigaranye igikomere ku buryo byabananiye kwiyakira, gusa amakuru avuga ko iyi mbwa n’ubusanzwe yitabwagaho na nyina w’aba bana cyane mbere y’uko bavuka, mbese ngo yayikoreraga ibishoboka byose ngo yishime, umugore amaze kubyara rero ntiyari akiyitaho nka mbere birayirakaza maze izabiranwa nuburakari yadukira abana irabarya bombi barapfa.

Src: Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND