RFL
Kigali

Impanuro za Bazongere waterewe inda muri Uganda ku babyeyi bahatira abana kurushinga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2020 12:25
0


Umukinnyi wa filime Rosine Bazongere, yatangaje ko yanyuze mu buzima bugoye ubwo yari akimara guterwa inda, ari nayo mpamvu atanga ubuhamya bw’uko yabwigobotoye kugira ngo bugire abo bufasha.



Bazongere usanzwe ari n’umuraperikazi amaze iminsi atangiye gusohora uruhererekane rwa filime ye nshya yise “The Hustle”. Ni filime ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe, ibiganiro yagiranye n’abakobwa babyariye mu rugo, ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa bahatirwa kurushinga, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi.

‘The Hustle’ yiyongereye ku rutonde rwa filime nshya z’abakinnyi batangiye urugendo rwo gusohora izabo bwite kuva mu mezi abiri ashize. Ni filime yakiniwe i Kayonza n’ahandi inagaragaramo Nyina wa Rosine Bazongere, imfura ye yitwa Prince n’abandi.

Iyi filime yasohotse iri mu biganza bya studio ‘BR’ ya Bazongere Rosine, bitewe n’uko yifuzaga ko abafatanyabikorwa be n’abandi bamugirira icyizere nk’umuntu ufite aho abarizwa.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Rosine Bazongere yavuze ko asangiye inkuru n’umukobwa ugaragara muri iyi filime ‘The Hustle’ yifuje gusangiza bagenzi be bashobora gufatiraho urugero bakumva ko bakwiye guhagarara kigabo, uko byagenda kose.

Yavuze ko umugabo yamutereye inda muri Uganda asatira imyaka 20 bamaze umwaka urenga mu rukundo. Avuga ko inda igejeje amezi arindwi ari bwo yamenye ko uwamuteye inda ari umugabo ahita amuzinukwa ashakisha uko agaruka mu Rwanda.

Uyu mugabo yamubwiye ko nagaruka mu Rwanda atazigera amufasha cyeretse yemeye akamubera umugore. Rosine avuga ko ashingiye ku kuba uyu mugabo yaramubeshye mu rukundo atari kurenzaho kumubera umugore wa kabiri.

Avuga ko yagowe no kwita ku mwana wenyine, ariko kandi ngo Nyina yamubereye inshuti nziza n’ubu ahoza ku mutima. Rosine yavuze ko akimara kubyara nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza yari afite, ariko kandi ngo ubuzima bwarakomeje kandi neza.

Yavuze ko ubuzima bwe ndetse n’iyi filime yatangiye gusohora hari uwo bizubaka. Ati “Nta kintu kiba cyiza nko kumenya y’uko ibiri ku kubaho hari undi wabibayemo kandi akabivamo. Nawe uravuga uti uko biri kose nanjye nzabikora, nanjye nzamera neza.”

Rosine asobanura ko ibivugwa ko muri iyi filime bitazahura cyane n’ubuzima bwe, kuko umwana w’umukobwa uvugwa muri iyi filime, we yahatirijwe gushaka mu gihe we bitabayeho.

Yavuze ko abana b’abakobwa bashukishwa ibintu byinshi bibahuma amaso, ari nayo mpamvu nawe yatinze kumenya ko uwamuteye inda yubatse. Ngo yamuhaga buri kimwe cyose yari akeneye mu buzima bwe, bituma amwegurira umutima we.

Rosine avuga ko iyo umukobwa atewe inda aba akeneye umuntu umuba hafi akamuhumuriza akamwereka ko atari ryo herezo ry’ubuzima bwe.

Yagize ati “Ababyeyi be biba ari ishingano zabo ijana ku ijana kuba hafi y’uwo mwana […] Mubere umubyeyi, kuko ntakubeshye ibyo byose umukobwa abicamo ariko akabivamo. Kandi iyo abivuyemo waramubabaje n’ukuri ntabwo bijya bimuva ku mutima.”

Avuga ko inkuru ye ya filime idahenze ari nayo mpamvu atazakoresha amafaranga menshi mu ikorwa ryayo, kuko hari inshuti n’abandi yifashishije bamufashije kugira ngo abashe kuyikora.

KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE KA FILIME 'THE HUSTLE' YA ROSINE BAZONGERE


Ngo ntiyifashishije nyina muri filime ye mu rwego rwo kumwitura uko yamwitayeho igihe yari atwite, ahubwo ngo yabikoze kuko bari babuze undi mukinnyi wakina muri iyi filime nk’uko yabyifuzaga.

Rosine Bazongere avuga ko ashima Imana kuba ubu nibura izina rye rizwi, kuko ngo hari abakinnyi ba filime bakina muri filime nyinshi ariko ntibamenyekanye.

Yavuze kumenyekana kwe muri filime bishingira ku mubano we n’abakinnyi ba filime, aba-Producer n’abandi bamufashije gukina mu zindi filime nyuma y’uko akinnye muri filime ya mbere yitwa “Impeta yanjye”.

Rosine yavuze ko filime ‘City Maid’ yamuhinduriye amateka yerekana impano ye ndetse aniyereka abaturarwanda n’abandi.

Uyu mukobwa kandi yanagaragaye muri filime Papa Sava n’ubwo yaje kwirukanwa. Avuga ko iyi filime nayo yamufashishije mu iterambere rye. Rosine avuga ko ubuhanga bw’umukinnyi bushingira ku buryo abasha gufata mu mutwe ibyo yahawe gukina ndetse n’uburyo yitwara imbere ya camera.

Yavuze ko nta kintu yihariye cyatumye agaragara muri filime nyinshi, ahubwo ngo yagiye ajya ahatoranyizwa abakinnyi henshi byagiye bituma agira amahirwe yo gukina muri nyinshi. Rosine avuga ko akina muri filime z’abandi yumvaga ko igihe kimwe azakina filime.

Rosine Bazongere yatangiye gusohora filime nshya the 'The Hustle' ifite aho ihuriye n'ubuzima bwe

Bazongere yasabye ababyeyi kwita ku bakobwa baterwa inda bakiri bato kuko ubuzima bwose buba bugishoboka

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUKINNYI WA FILIME ROSINE BAZONGERE


AMAFOTO & VIDEO: Eric Ivan Murindabigwi-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND