RFL
Kigali

Wari uzi ko gucomeka telefone ku mashanyarazi ikuzura ijana ku ijana buri munsi biyangiza cyane?

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/07/2020 13:57
0


Buri munsi uko ikoranabuhanga rigenda rizana rizana ibyarwo ndetse benshi hari amakuru baba badafite ariko akaba adahagije ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari ibihombo bagiyemo batazi impamvu yabyo. Menya ibintu ugomba kwirinda kugira ngo igice kibika umuriro muri telefone yawe (batterry) kirambe.



Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kugura telephone ngendanwa nyuma y’iminsi micye igice kibika umuriro (battery) kigatangira kugaragaza imbaraga nke mu gutunganya ibyo kiba cyarakorewe. Aha twavuga nko kubika umuriro igihe gito, bikazagera n'aho umuriro uba utagihagararamo rwose n’iminota micye.

Ibi hari igihe biterwa nuko icyo gice kibika umuriro kiba cyaracuzwe mu buryo buciriritse ku nyungu za ba nyir'ukugicura, ariko nanone uku kutabika umuriro gushobora no guterwa n’umuguzi. Tugiye kurebera hamwe amwe mu makosa akunze gukorwa agatuma ibice bya telefone zacu byagenewe kubika umuriro bitakaza ubushobozi bwabyo bigatuma na telephone yose yangirika. 

Muri rusange ibyuma byose by’ikoranabuhanga iyo bigikorwa bihabwa igihe runaka bigomba kumara ubundi bigasaza bikajugunywa cyangwa se bigahindurwa mo ibindi bishya. Ni nako bimeze rero ku bice bibika umuriro muri telephone kuko biba bikozwe n’ikinyabutabire cya Lithium kigenda gishira uko iminsi ihita. Nubwo ntacyo umuntu yakora ngo ahagarike uko gusaza, ariko hari ibishobora gukorwa kugira ngo hirindwe iyangirika rya hato na hato igihe cyagenwe kitaragera.

1.      Irinde gucomeka telephone kugera yuzuye ijana ku ijana

Abantu benshi birabashimisha iyo babonye telefone zabo zuzuye neza, ariko ibi iyo bikorwa buri munsi byangiza byinshi. Abahanga mu by’ikoranabuhanga rigezweho batanga inama ko kugira ngo telefone yawe imare igihe ibika umuriro mu buryo bushimishije ari uko wajya uyicomokora ku mashanyarazi igezemo umuriro uri ku gipimo cya 80% gusa. Ibingibi ariko bigira akamaro kuri telefone nshya itarangirika bikaba rero byayongerera uburambe mu kubika umuriro.

Gucomeka Telefone ikuzura 100% birayangiza cyane

2.      Irinde kureka telephone yawe ngo ishiremo umuriro kugera kuri 0%

Abahanga mu by’ikoranabuhanga nanone batanga inama y'uko ugomba gucomeka ku mashanyarazi telefone yawe itarajya munsi ya 20%, kuko iyo ihora igera munsi y'iki gipimo ikarinda n'aho igera kuri 0% yangirika mbere ugereranyije n’igihe yari kuzamara.

3.      Irinde kureka telephone yawe ngo ishyuhe cyane

Abantu benshi bakunze kwigira inama yo kuzuza telefone zabo umuriro kugira ngo bazikoreshe imirimo myinshi batongeye kuzicomeka vuba, ariko nyamara uruhurirane rwo kuba yuzuye umuriro igahita inakoreshwa imirimo myinshi icyarimwe birayishyushya bikayinaniza ntikore neza ibyo yagombaga. 

Ibintu bishobora gutera ugushyuha gukabije kwa telephone yawe

Hari abantu bibwira ko kuvugira kuri telefone umwanya munini icometse cyangwa idacometse ku muriro ari cyo kintu cyonyine gitera telefone gushyuha. Reka turebere hamwe bimwe mu bindi bintu bitera telefone guhinda umuriro, rimwe na rimwe bikagera n’aho umuntu aba atagishobora kuyifata mu ntoki bikanagira ingaruka ku bushobozi bwayo bwo kubika umuriro.

a.      Kuyikiniraho imikino igihe kinini cyane

Gukoreha telefone mu gukina imikino yo mu bwoko bw’amashusho (video games) ukabikora umwanya munini bituma umutima wa telephone (CPU) ukora cyane bigakenera umuriro mwinshi cyane bityo n’igice kibika umuriro (battery) kigakora bikabije. Biba byiza rero iyo umuntu agiye ashyiramo akanya k’akaruhuko kugira ngo hatabaho kwangirika kw’ibice binyuranye.

                     

Gukoresha Telefone yawe ukina imikino utayiruhutsa bituma ishyuha cyane

b.      Gufungura ibice byinshi bishinzwe gukora imirimo inyuranye (Apps) icyarimwe

Abantu benshi bakunze kuba bari nko gukoresha urubuga nkoranya mbaga rwa Whatsapp mu kanya gato bakarugabanya (minimize) bagafungura Facebook nayo bakabigenza uko bagafungura nka Twitter ugasanga hari ibintu byinshi bifunguriye icyarimwe kandi byose biri mu kazi.

Uko ufungura ibyumba byinshi muri telefone yawe, ni nako biyigora bikayisaba ingufu nyinshi kugira ngo ibashe gukorera icyarimwe ako kazi kose uba wayihaye, bikaba rero nabyo byayitera gushyuha bikabije. Biba byiza iyo ufunze icyumba runaka (App) kitari gukoreshwa kuko kukigabanya (minimize) ntacyo biba bivuze kirakomeza kigakorera inyuma.

Gufungura Application nyinshi icyarimwe byangiza Battery ya Telefone bikayitera gushyuha cyane

 

c.       Kureba amashusho umwanya munini

Muri iki gihe imbuga nka Youtube, Netflix n’izindi zikunze gukurura abantu bakazimaraho umwanya munini barebaho amashusho anyuranye bifashishije telefone zabo ngendanwa. Kureba amashusho amasaha menshi utaruhutsa telefone, nabyo bigabanya uburambe bw’igice kigenewe kubika umuriro muri telefone yawe bikaba byanangiza ibindi bice byayo.

d.      Kurekera telephone yawe ahantu hashyushye cyane

Gushyira telefone ku zuba, hafi y’imbabura cyangwa se ibindi bintu bishyushye bituma ibice biyigize byaguka cyane bikabyimba, ibindi bikaba byanashonga bitewe n’ibinyabutabire bibikoze. Ibi nabyo rero bigabanya ububasha bwa telefone mu kubika umuriro.

   

Uburyo wakoresha mu gukonjesha telephone yashyushye

Umuntu wumvise gukonjesha, mu bintu bya mbere ashobora gutekereza icyuma gikonjesha kizwi nka firigo gishobora kuzamo. Gusa kuri telefone yashyushye kuyishyira muri iki cyuma si byiza kuko ababigerageje bahura n’ikibazo cy’uko ikirahure cya telefone gihita kimeneka kubera ko iba ivuye mu bushyuhe bwinshi igahita ijyanwa mu bukonje bukabije ako kanya. Iyo ushaka kugabanya ubushyuhe bwa telefone yawe rero, mu buryo bwiza uba ugomba gukora ibi bikurikira.

     -Kuraho igifuniko cy’inyuma kuri telefone

Iyo telephone yashyushye, igifuniko cyayo gishobora gupfukirana ubushyuhe buba burimo imbere bukaba bwamaramo igihe bikayangiza. Niba kandi ubushyuhe butinze gushira kandi uyikeneye cyane, yikoreshe igifuniko cy’inyuma nta kiriho.

  -Shyira telephone mu buryo bwo gukoresha umuriro muke (Battery Saver Mode)

Kuri telfone zigezweho ubu hari uburyo ushobora kuyikoresha nyamara idakoresha umuriro mwinshi. Ubu buryo buzwi nka Battery Saver Mode ukaba rero wabwifashisha igihe telefone yagushyuhanye.

  -Funga ibyo udakeneye gukoresha muri ako kanya

Mu rwego rwo kwirinda ishyuha rya hato na hato rya telefone sibyiza ko ibice nka GPS, Bluetooth, Wi-Fi ndetse n’ibindi byaba bifunguriye icyarimwe kandi atari ko byose biri gukoreshwa. Hari n’inzobere mu ikoranabuhanga zivuga ko biba byiza iyo telefone utari gukoresha, uyishyira mu buryo buzwi nk’akadege (Airplane Mode) kuko nabyo bifasha cyane mu gutuma igice kibika umuriro (battery) kiramba.

 Gushyira telephone mu buryo bw’akadege igihe utayikeneye cyane byayirinda gushyuha

    -Gabanya urumuri muri telephone yawe

Niba telephone yawe ikunda gushyuha nujya kuyikoresha ujye ugabanya urumuri rwayo nabyo bizayifasha kumara igihe itangiritse.

 

   - Hora uvugurura ibyumba (Apps) by’ingenzi bya telefone yawe

Kugira ngo telefone yawe irambe kandi ntizajye ishyuha bikabije ni byiza ko uhora uvugurura (updating) ibice by'ingenzi ukunda gukoresha imirimo itandukanye muri telephone. Ahangaha ni byiza ko niba ukunda nko gukoresha Whatsapp cyangwa se ikindi, uhora ushyiramo Whatsapp nshyashya kuko bituma hadakoreshwa umuriro mwinshi ndetse na telephone ntishyuhe cyane.

   -Hindura umugozi wifashishwa mu gucomeka telefone

Iyo umugozi wifashishwa mu gucomeka telefone ku mashanyarazi ufite ikibazo, telephone uri gucomeka nayo igira ikibazo. Niba rero wumva ubushyuhe bwinshi cyane hafi yaho umugozi uhurira na telefone buri gihe ucometse telefone yawe, biba byiza iyo uhinduye umugozi ukajya ukoresha uw’ubundi bwoko cyangwa se ukagura uwundi mushya.

Muri make telefone ngendanwa zidufitiye akamaro kanini cyane by’umwihariko mu isi ya none y’ikoranabuhanga. Nk'uko umuntu we ubwe yiyitaho na telefone zacu tuba tugomba kuzirinda ibizangiza birimo n’ubushyuhe bwinshi, kuko byadufasha kudahora dutakaza amafaranga mu gukoresha cyangwa se tugura izindi nshya mu buryo tutateguye kubera ibibazo twakabaye twirinda ubwacu nk'uko tumaze kubibona hejuru.   


Src: insider & androidpit

 

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND