RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka itanu, Kanye West yashimangiye kwiyamamariza kuyobora Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/07/2020 11:09
0


Umuraperi Kanye West uzwiho kuba yarashyigikiye Perezida Donald Trump yatangaje ko noneho bazahatana mu matora ya Perezida ya 2020 hamwe na Visi-Perezida we Joe Biden.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020, Umuraperi w’umunyamerika Kanye Omari West [Kanye West] yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko Abanyamerika bagomba kugera ku isezerano ryabo bizera Imana.

Yagize ati “Tugomba kugera ku isezerano rya Amerika twizera Imana, duhuza icyerekezo tunubaka ejo hazaza. Nzahatanira umwanya wa Perezida wa Amerika.”-Ubutumwa bwe yabuherekeresheje hashtag #2020vision.

Ikinyamakuru Reuters cyavuze ko nta wamenya niba koko Kanye West yabivuze akomeje ko azahatana muri aya matora abura amezi ane, dore ko azaba ku wa 03 Ugushyingo 2020.

Iki kinyamakuru kivuga ko nta muntu uzi neza niba Kanye West yaramaze gutegura impapuro n’ibindi byangombwa byose bikenerwa mu matora. Impapuro z’abakandiba bigenga ntiziragezwa muri Leta zose zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanye West n’umugore we w’umunyamideli Kim Kardashian mu bihe bitandukanye basuye Perezida Trump muri White House bagirana ibiganiro.

Kanye West atangaje ibi hashize imyaka itanu avugiye mu bihembo bya MTV Video Music Awards 2015 ko aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe uyu muraperi uri mu baherwe ku Isi yavuze ko yizeye intsinzi mu matora, ndetse ko yafashe umwanzuro ntakuka wo guhatanira kuyobora Igihugu cy’Igihange ku Isi.

Kanye West ntiyahemwe kunenga ingoma ya Perezida George Bush, avuga ko ntacyo yamariye abirabura. We akavuga ko azahatana mu matora kugira ngo ababere ijwi.

Kanye West ni umuraperi w’umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo, Producer, umuhimbyi, umushabitsi akaba n’umuhanga mu guhanga imideli.

Yavukiye Atlanta muri Amerika ku wa 08 Kamena 1977. Forbes ivuga atunze amadorali miliyari 1.3. Mu 2014 yarushinganye na Kim Kardashian, uri mu bagore bafite ibikorwa by’ishoramari rikomeye.

Kanye yavuze ko azatanga kandidatire mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo 2020

Kanye West n'umugore Kim bakunze gusura Perezida Donald Trump






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND