RFL
Kigali

Bobo Sylvestre yashyize hanze indirimbo nshya 'Yame Tosha' iratira abantu urukundo rw'Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/07/2020 8:12
0


MURWANASHYAKA Sylvestre Bonane (Bobo Sylvestre) yashyize hanze indirimbo ye ya kane yise 'Yame tosha' ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko urukundo rw'Imana ruruta kure cyane urw'abana b'abantu kuko urukundo rw'Imana ruhoraro kandi rukaba rudahinduka mu gihe urw'abantu ruhindagurika.



Bobo Sylvestre ni yo mazina akoresha nk'umuhanzi mu muziki amazemo igihe gito dore ko yatangiye gusohora indirimbo ze mu 2019. Ni umusore ukijijwe usengera mu Itorero ryitwa Eastwind ryo muri Kigali. Yatangiye kuririmba mu 2000 mu rusengero rwitwa Assemblies of God muri Huye. Nyuma yaho yaje i Kigali azanywe no kwiga akomeza umurimo w’Imana mu buryo byo kuririmba hirya no hino mu nsengero zitandukanye.

Yavuze ko yatangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka w'2019 mu kwezi kwa Gatandatu (June). Magingo aya amaze gushyira hanze indirimbo 3 hamwe n'iyo mu gitabo yasubiyemo ubwo zose hamwe ni enye (4) ari zo: Ndakwiringiye, Humura, Amasezerano (yo mu gitabo) na Yame tosha ari nayo nshya.


Mu kiganiro na INYARWANDA, Bobo Sylvestre yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya iri mu rurimi rw'Igiswahili ivuga ko urukundo rw'Imana 'ruduhagije'. Ati "Yame tosha isobanuye ko urukundo rw'Imana ruduhagije. Mu by'ukuri ubutumwa bukubiyemo bushingiye muri Luka 15:11 bivuga kuri wa mwana w'ikirara ukuntu yangije iby'iwabo ariko yagaruka, se akamwakirana urukundo kandi yari azi ko yaciwe".

Yakomeje ati "Rero muri iyi ndirimbo hari kutubwira ko urukundo rw'Imana rwo rurenze, ko n'uwacitse intege wasubiye inyuma yagaruka kuko Imana iramukunda cyane, urukundo rwayo ni rwo ruhoraro ntiruhinduka. Ruraturinda, ruratwambika, ruratugaburira, urebye ni uko indirimbo isobanura muri macye".


Bobo Sylvestre impano nshya mu muziki wa Gospel 

UMVA HANO INDIRIMBO 'YAME TOSHA' YA BOBO SYLVESTRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND