RFL
Kigali

Vladimir Putin Perezida w’u Burusiya kugeza muri 2036?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:4/07/2020 9:02
0


Mu gihe hirya no hino ku isi ibihugu byahanganaga n’icyorezo cya COVID-19, mu Burusiya, abaturage baganaga ibyumba by’amatora ngo botore kamara mpaka yemeza umushinga w’itegekoshinga ugamije kwemerera perezida Putin kongera kuziyamamariza indi manda nyuma y’imya itandatu ya manda ye muri 2024.



Mu gihe hirya no hino ku isi ibihugu byahanganaga n’icyorezo cya COVID-19, mu Burusiya, abaturage baganaga ibyumba by’amatora ngo botore kamara mpaka yemeza umushinga w’itegekoshinga ugamije kwemerera perezida Putin kongera kuziyamamariza indi manda nyuma y’imya itandatu ya manda ye muri 2024. Abatashoboye kugana ibyumba by’amatora kubera impamvu z’intege nke z’uburwayi cyangwa ubusaza, abo ibyumba by’amatora ni byo byabasanze aho bari.

Abarusiya bakabakaba 80%, binyuze muri iyi kamarampaka bemeje uyu mushinga w’itegeko. Ni ukuvuga ngo iri tegeko ryemerera perezida Vladimir Vladimirovich Putin kuzongera kuziyamamaza nyuma y’umwaka wa 2024 akaba yageza mu wa 2036. Biramutse bigenze bitya Vladimir Putin komeje kwiyamamaza koko, yazageza ku myaka 84 ari perezida. Twitege Vladimir Putin ku myaka 84 ari perezida?

Nkuko tubikesha komisiyo y’amatora, aya matora yerekanye ko Abarusiya 78% byabatoye bashyigikiye uyu mushinga w’itegeko wemerera perezida umaze ibinyacumi bibiri ku butegetsi kongera kuziyamariza uyu mwanya nyuma ya manda ye. Iyi kamarampaka yariteganyijwe tariki 22 Mata Mata uyu mwaka ariko kubera icyorezo cya corona virus byabaye ngombwa ko yigizwa imbere kuva ku itariki ya 25 Kamena- 1 Nyakanga.

Usibye ibijyanye n’ibigenga izindi manda ebyiri za perezida, uyu mushinga w’itegeko wasize izindi mpinduka mu Burusiya. Mu by’ingenzi harimo amategeko ashimangira ko abatuye iki gihugu ari abemera-Mana, ko abahuje ibitsina batemerewe kubana, gukomeza uruhare n’imbaraga mu gace ka Crimea u Burusiya bwigaruriye muri 2014 bugakuye kuri Ukraine.

Mu myaka 20 amaze ku butegetsi Vladimir Putin yagaruye igitinyiro cy’u Burusiya ku ruhando mpuzamahanga. Twitege iki muri iyi myaka y’ubutegetsi bw’umugabo uvuga make agakora byinshi?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND