RFL
Kigali

FERWAFA yateguje Rayon Sports ko ishobora gufatirwa ibihano mu mezi 2 nitishyura Minaert

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/07/2020 17:30
0


Komisiyo y’imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yaburiye Rayon Sports ko nitishyura Minaert amafaranga imubereyemo mbere ya tariki ya 2 Nzeri 2020, izafatirwa ibihano birimo gukurwaho amanota cyangwa kubuzwa kuzongera kugura abakinnyi.



Ku wa Kane nibwo FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, isaba iyi kipe kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13.73 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujujirire mu Ukuboza 2019 kubera ko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwanzuro washyizwe hanze ku ya 2 Nyakanga 2020 ugira uti “Komisiyo y’Imyitwarire ihaye ikipe ya Rayon Sports FC igihe cyo kwishyura cy’inyongera amafaranga asigaye, kitarengeje iminsi 60, kuva imenyeshejwe iki cyemezo kugira ngo yishyure Jacky Ivan Minnaert amafaranga yategetswe na Komisiyo y’Ubujurire”.

“Komisiyo y’Imyitwarire kandi yihanangirije ikipe ya Rayon Sports FC ko iramutse itishyuye mu gihe cy’inyongera ihawe, izakurwaho amanota cyangwa izabuzwa kugura, kwandikisha cyangwa kugurisha abakinnyi”.

Iyi komisiyo ikaba yabwiye iyi kipe ko nitamwishyura izihanangirizwa hashingiwe ku ngingo ya 61 y’amategeko agenga imyitwarire ya Ferwafa, bitakunda ikazafatirwa ibihano.

Iyi kipe ikaba yongerewe indi minsi 60 yo kwishyura kugeza tariki ya 2 Nzeri 2020, kubera icyorezo cya COVID-19, bitaba ibyo igakurwaho amanita muri shampiyona, cyangwa ikabuzwa kwandikisha, kugura cyangwa kugurisha abakinnyi.

Nyuma yo kwirukanwa, Minaert na Rayon Sports ngo bari bicaye bumvikana ko bagomba kumwishyura ibihumbi Cumi na bitanu by’amadorali(15000$) ndetse bakanamugira diregiteri tekinike w’iyi kipe. Aha ariko, ngo Rayon Sports byarangiye imuhaye igice cy’aya mafaranga, ndetse n’uyu mwanya ntiyawumuha.

Akanama gashinzwe gukumira amakimbirane ka FERWAFA kafashe umwanzuro ko Rayon Sports yakoze amakosa bityo ko  igomba kumwishyura ibirarane yari imufitiye ndetse n’indishyi z’imperekeza wongeyeho n’igihembo cy’umuhagarariye mu mategeko kingana na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports yajuririye iki cyemezo birangira Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko Minaert yishyurwa 14 320$ hamwe n’amafaranga y’u Rwanda 500 000.


Minaert yirukanwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko agomba kwishyurwa na Rayon Sports bitarenze amezi abiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND