RFL
Kigali

Frank Lucas: Umwirabura wabaye ikirangirire mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:3/07/2020 9:37
0


Frank Lucas yavutse tariki 9 Nzeri umwaka w’I 1930, avukira ahitwa La Grange mu Majyaruguru ya Carolina.



Mu muryango w’abana batandatu Lucas ni we wari mukuru. Mu buto bwe ubuzima ntibwamworoheye nk'uko ari we wari mukuru yagombaga kwita kuri barumuna be akanabashakira ikibatunga, ntibyari byoroshye kuba yabona akazi, ni bwo rero yatangiye kujya yiba ibyo kurya mu rwego rwo gushaka imibereho.

Ubu buzima bwo kujya ku muhanda ahanini bwatewe n’urupfu rwa mubyara we wishwe n’ababarizwaga mu cyitwa Ku Klux Klan (Umuryango w’Abanyamerika wakoraga ibikorwa byo kurwanya  Abirabura bavuga ko nta mwirabura ukwiye kuba muri Amerika) uyu mubyara wa Lucas akaba yarishwe azira ko yari yarebye umugore w’umuzungu mu buryo budakwiye.


Nkuko Lucas ari we wari umutangabuhamya ntiyigeze ahabwa agaciro ngo yumvwe  bituma abishe mubyara we birangira badakurikiranywe. Ibi rero byamuteye agahinda gakomeye ubuzima bwe bwose abaho ari umugome.

Nyuma Lucas yaje kubona akazi ko gutwara camion mu kigo cyakoraga ibihômbo (pipes), yaje gufatwa yaryamanye n’umukobwa wa shebuja, mu gutinya ko yafungwa ,Lucas yakubise uwo mukobwa amwiba n’amafaranga aratoroka.


Yaje guhungira New York agezeyo abona akazi ku kurinda(bouncer) muri hoteli,nibwo yaje kwitegereza asanga amafaranga  atubutse ava mu bujura bwo ku muhanda ndetse no mu gucuruza ibiyobyabwenge.

Nibwo mu mwaka w’i 1946 ,Lucas yagiye mu mujyi wa Harlem  atangira kujya acuruza ibiyobyabwenge ku muhanda,ari naho yaje kwiba  mu kabari no mu iduka ryacuruzaga imitako ihenze aho yibye zahabu.Ibi byatumye yigira inama yo guhungira muri Thailand abifashijwemo n’incuti ye Johnson kugira ngo akomerezeyo ubucuruzi bwe bw’ibiyobyabwenge.

Lucas yaje guhura n’Umunyamerika witwa Atkinson aramufasha ndetse amuhuza n’ingabo za Amerika zakoreraga ubutumwa mu magepfo y’Uburengerazuba  bwa Asia kugira ngo ajye abagemurira ku cyiyobyabwenge kizwi nka heroin.

Mu mwaka w’i 1960 nibwo ubucuruzi bwe bwasaga naho buzamutse aho yacuruzaga ibiyobyabwenge bikava muri New York bijya ku mugabane wa Asia.

Lucas yari umuntu wumva ko agomba kubigeraho binyuze mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.Intumbero ye yari ugukora ubu bucuruzi akarenga ku ba Mafia bacuruizaga muri Harlem .We akaba yarashakaga kwigerera aho heroin ituruka nyirizina.

Uko ubucuruzi bwe bwagendaga butera imbere niko yakeneraga abamufasha bituma ajya kuzana barumuna be 5  ndetse na bamwe mu nshuti ze kugira ngo bakorane kuko yari yizeye ko batamwiba.

Uyu mugabo yaje kuba umuherwe cyane aho yarasigaye yinjiza miliyoni y’amadolari  ku munsi,ibi byatumye amenyekana bikomeye agenda amenyana n’ibyamamre bitandukanye nka Muhammad Ali , James Brown,Berry Gordy na Diana Ross.yaje no kugaragara muri filime yitwa “The Ripoff ” iyi nayo aakaba yarayikuyemo amafaranga menshi.

Mu bucuruzi bwe bw’ibiyobyabwenge Lucas yaranzwe n’ubwicanyi kuko uwamwitambikaga mu nzira yhitaga amwica,ubwambuzindetse no gutanga ruswa kuko iyo ataza gutanga ruswa ntiyari bwemererwe kujya acuruza ibiyobyabwenge.Si ibi gusa kuko Lucas ntiyifuzaga kwigaragaza cyane kuko ntiyanifuzaga ko amafaranga atunze amenyekana,aho yagendaga agura inyubako ahantu hatandukanye.

Lucas yaje gufungwa imyaka 15 ashinjwa kwica abirabura benshi  mu bucuruzi bwe bw’ibiyobyabwenge  bwari buzwi ku izina rya “Blue Magic”.Yaje gufungurwa mu 1981 nyuma yaho mu 1984 yongera gufungwa aza gufungurwa iminsi ye ya nyuma yari yarahindutse ari nako agenda akosora amafuti yari yarakoze anasaba imbabazi .Lucas  yaje gupfa ku itariki ya 30 Gicurasi 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND