RFL
Kigali

Aline Gahongayire yahinduriye ubuzima umunyeshuri wacuruzuga imineke ubu wifuza kuba Minisitiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2020 12:27
0


Shadia Ufitikirezi aravugana ibitwenge nyuma y’uko umuhanzikazi Aline Gahongayire amuhinduriye ubuzima akava ku gucuruza imineke ubu akaba afite inzozi zo kuzaba Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda.



Binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yita ku miryango n’abana bari mu buzima bukomeye. Hari abo yishyurira amashuri akabaha imyambaro, amakayi n’ibindi bikoresho nkenerwa. Hari abo aha ibiribwa n’ibindi umuntu aba akeneye mu buzima bwa buri munsi.

Shadia ni umwe mu bafashijwe n’umuryango ‘We for Love’ washinzwe na Aline Gahongayire urimo abagiraneza bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Birashimisha buri wese iyo abonye uwo yafashije hari aho ageze!

Shadia wabonye izuba ku wa 04 Mata 2004, yakuriye mu buzima bugoye bwatumye uyu munsi azamurira amashimwe Imana. Ni umukobwa ukiri muto ufite ibitekerezo nk’iby’abantu bakuru kandi uvuga ashize amanga akamenya kujya Inama.

Amashuri abanza yize kuri Muhima Primary School n’i Kinyinya. Ubu ni umunyeshuri mu mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye wiga ku kigo cyahoze ari inzozi ze kuri Ecole St Brenadette Kamonyi.

Yakuriye mu buzima bugoye bwatumye agira uruhare mu kwishakira amafaranga y’ishuri binyuze mu gucururiza imikene kuri sitasiyo.

Mu bihe bitandukanye yagiye ahura n’abantu bamuteye inkunga mu rugendo rwe rw’ishuri, ndetse bamwe bakiyemeza no kwita ku bavandimwe be bakabarihira amashuri. 

Mu kiganiro ‘My Chapter’ cya Aline Gahongayire, Shadia yavuze ko afite ishimwe ku mutima kuri abo bose bagize uruhare rukomeye mbere y’uko ahura n’uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo “Nzakomeza.”

Shadia avuga ko afite inzozi ngari yifuza kugeraho nyuma y’uko anyuze mu buzima bugoye we n’umuryango we kuva akiri muto. Yavuze ko Se yabataye afite imyaka umunani bituma atabona urukundo rwe ariko ngo yaramubabariye.

Shadia avuga ko kuva Se yava mu rugo, we na Nyina batangiye gushakisha hasi no hejuru kugira ngo bite mu bavandimwe be n’ubwo nawe yari akiri muto. Yavuze ko gukura atari kumwe na Se byamusigiye igikomere, ariko ubu yamuhaye imbabazi kandi ngo yifuza guhura nawe.

Ati “Igikomere cy’umubyeyi narakigize kuko najyaga mvuga nti hari byinshi bitabaye biba, hari nk’igihe nyine ibintu byabaga byanze ukabona ko nta y’indi nzira ihari ukavuga uti iyaba mufite [Afatwa n’ikiniga] …Hari impamvu yagiye niba yaragiye rero reka agende kuko imigambi y’Imana ni myiza kuri njye.”  

Yajyaga areba ukuntu abandi bana bitabwaho n’ababyeyi babo agakomereka mu buryo bukomeye. Yavuze ko yanagize ikindi gikomere aho Nyina yarwaye akajya akorora agacira amaraso nyamara ntibimubuze ko azinduka ajya gushaka icyo guha abana be.

Uyu mwana yavuze ko yasigaraga mu rugo nawe akita kuri barumuna be. Akomeza avuga ko hari inzira nyinshi z’ubusamo yari gushakiramo amafaranga, ariko ngo yari azi neza ko nta keza kazo ari nayo mpamvu yahisemo kujya gucuruza imineke.

Yavuze ko yari yishimiye ubuzima, kuko amafaranga yabonaga atabaga avuye mu kwiyandarika. Yari afite amahitamo menshi nk’abandi bana bari mu kigero cye babayeho ubuzima bubi, ariko ngo yanze gukora ibitishimirwa n’amaso y’Imana.  

Ati “…Ku myaka yanjye hari abo njya mbona, umwana ugasanga hari umubwira ati ‘hari icyo wakora twaryamana nkaguha amafaranga ariko mu by’ukuri iriya ntabwo ariyo nzira. Hari ukubabara uyu munsi ariko ejo ni umunezero.”

Yavuze ko Imana yamwigaragarije umunsi ahura na Gahongayire, kuko ari bwo yatangiye kugira icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza we n’umuryango we. Avuga ko mu muryango we bahoraga bishimye baseka n’ubwo bari mu buzima bugoye kuko bari bafite icyizere cy’uko Imana izahindura amateka yabo.

Gahongayire yavuze ko umunsi asura mu rugo Shadia n’umuryango we, yasanze bari mu nzu itari nziza bituma yiyemeza kubafasha. Shadia avuga ko yakuze Nyina amubwira ko akwiye guhora asenga Imana, akishima kandi akabaho ubuzima bufite intego.

Shadia yashimye Aline Gahongayire wamukuye ku muhanda aho yacururizaga imineke kugira ngo abone amafaranga y'ishuri

Uyu mwana w’umukobwa uvugana ikiniga avuga ko ibi byose byamuberaga isoko y’ibyishimo we n’umuryango we kugeza n’ubu. Yavuze ko nk’abana bumviraga Nyina kandi bakita kuri buri kimwe cyose yababwiye, ndetse bakosa akabahana byagiye bituma barushaho kwiyumva nk’abandi bana bavukiye ahakomeye.

Ufitikirezi avuga amagambo akomeye akomeza imitima ya benshi ku buryo wagira ngo afite imyaka 30 ariko arasita imyaka 16. Avuga ko ubuzima yanyuzemo ari ishuri rikomeye ryatumye aba umwana ukerebutse.

Inkomoko yo gutsinda kwe, iva ku kuba Nyina yarabatoje guharanira kuza imbere muri buri ntambwe-Ibintu avuga ko yishimira kugeza ubu. 

Gahongayire yavuze ko uyu mwana atigeze amutenguha kuva umunsi wa mbere bahura, aramushima. Ati “Shadia ndagukunda! Kuva umunsi wa mbere nakubonye ntabwo uranteguha habe n’isegonda na rimwe.”

Shadia yagiriye inama buri wese uri mu buzima bukomeye amubwira ko umugisha we uhari.

Yabasabye gukunda umuriro, bakagira umurava kandi bagakoresha neza igihe. Yashimye buri wese wamubaye hafi mu buzima bugoye ndetse na buri wese ugira uruhare mu gufasha.

Ubu bitewe n’intambwe ishimishije amaze kugeraho, avuga ko yifuza kuba Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda ndetse ngo afite inyota y’uko azakura n’umwe mu ba Minisitiri ndetse n’uhagarariye Ingabo bakaganira.

Ubu Shadia n’umuryango we bari mu nzu nziza irimo buri kimwe cyose nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Ijoro rya mbere ngo baraye badasinzira, ndetse ngo nyina yaraye mu ntebe yibaza niba ari we Imana yahinduriye ubuzima bene ako kageni.


Shadia yavuze ko ashaka gukorera Igihugu asaba Se wamutaye afite imyaka 8 kugaruka mu muryango

KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BWA SHADIA UFITIKIREZI YAGANIRIJE GAHONGAYIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND