Augustin Alsina yatangaje abantu ubwo yabazwaga ku mubano we na Jada Pinkett umugore wa Will Smith umukinnyi w’icyamamare wa filime muri Hollywood. Yavuze ko Will Smith yahaye umugisha iby'uyu mubano n’umugore we.
Mu
kiganiro uyu muhanzi yagiranye na The Breakfast Club yavuze ku bihuha byari
bimaze iminsi bivugwa ko yaba afitanye umubano na Jada Pinkett. Yatangaje ko Jada Pinkett n’umugabo we Will Smith bafitanye umubano ufunguye (Open
Relationship) aho buri wese aba afite uburenganzira bwo gukundana n’undi muntu
ashatse.
Uyu
muhanzi yakomeje avuga ko yicaranye na Will Smith bakabiganiraho nyuma akamuka
umugisha we. Umubano wa Alsina n’uyu mugore watangiye mu mwaka wa 2015 ubwo bahuzwaga
n’umuhungu wa Jada Pinkett (Jaden Smith).
Mu
magambo ye yagize ati:"Imyaka myinshi y’ubuzima bwanjye bwose nzaba ndi muri uru
rukundo, kandi ndamukunda cyane bivuye ku mutima. Narugiyemo wese. Narugiyemo
cyane ku buryo nahita mpfa aka kanya, menya ko haruwo nihaye wese……..Abantu aka
kanya ntabwo bashobora kubyumva.”
Mu
minsi ishize amakuru menshi yavugaga ko aba bombi baba bafitanye umubano
Alsina yakomeje abwira umunyamakuru ko gutandukana n’uyu mugore ari ibintu atapfa kwakira, aho yavuze ko gutandukana na Jada Pinkett byaba ari kimwe mu byazamugora mu buzima bwe. Uru rukundo rw'aba bombi rwatangiye kumenyekana cyane nyuma y’ibihuha byinshi byabavuzweho.
Ibimenyetso bigaragaza
ko aba bombi baba bafitanye umubano byaje kugaragara mu mwaka wa 2019 mu
ndirimbo ya Alsina yise “Nunya” aho muri iyi ndirimbo agagazazamo izina
“Koren” iri rikaba rimwe mu mazina y’uyu mugore Jada Pinkett Smith.
Nyuma
y'uko iyi ndirimbo ijya hanze Alsina ubwe nawe yaje gutangaza ko yavugaga kuri
Jada Pinkett. Muri iki kiganiro baje guhamagara bamwe mu bantu ba hafi ya Jada
Pinkett batangaza ko ibyo uyu musore avuga nta kuri kurimo.
Nubwo
abantu ba hafi buyu mugore bavuze ko Atari ukuri, mu kiganiro uyu musore yavuze
ko ibyo avuga nta kinyoma kirimo. Yagize ati:” Ndatekereza ko atari
ngombwa ko abantu bamenya ibyo nkora, uwo ndyamana nawe, uwo ntereta, sibyo?
Ku bijyanye n'ibi, hari abantu benshi batandeba ijisho ryiza (bandeba nabi)……gusa
ndatekereza ko atari ngombwa ko abantu bose bamenya ukuri”.
Augustin
Alsina avuga ko afitanye umubano na Jada Pinkett umugore wa Will Smith
Bamubajije
ku muryango w’uyu mugore yavuze ko ari abantu akunda cyane kandi akaba abafata
nk’umuryango we. Akomeza avuga ko nta kintu kibi yabavugaho ari abantu beza kuri
we. Jada Pinkett yabanye na Will Smith kuva mu mwaka mwaka 1997 nyuma y'uko Will
Smith atandukanye n’umugore we wa mbere Sheree Zampino mu mwaka 1995 bamaze
kubyara umwana umwe. Will Smith na Jada Pinkett bafitanye abana babiri aribo Jaden
Smith na Willow Smith.
Will
Smith hamwe n’umuryango we
Src: standard.co.uk
Umwanditsi:
Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO