RFL
Kigali

Beza Deborah yisunze Levixone uri mu bahanzi bakomeye i Kampala bakorana indirimbo 'Celebrate'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/07/2020 15:14
0


Umuhanzikazi nyarwanda Beza Deborah ukunze kwibanda mu bikorwa byo gufasha abatishoboye yanyarukiye i Kampala akorana indirimbo na Levixone uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel muri Uganda ndetse akaba ari n'umwe mu basangiye 'stage' n'umuramyi mpuzamahanga Don Moen mu bitaramo yakoreye i Kampala n'i Kigali mu 2019.



'Celebrate' ni yo ndirimbo Beza Deborah yakoranye na Sam Lucas Lubyogo wamamaye nka Levixone w'imyaka 27 y'amavuko. Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Heights Montage wo muri Uganda ari naho aya mashusho yafatiwe. Amajwi yayo yatunganyijwe na Daddy Andre. Ni indirimbo ya kabiri Beza akoze nyuma y'iyo yahereyeho yitwa 'Muhumure' yashyize hanze mu 2019.

Beza Deborah na Levixone bahuye umwaka ushize bahurira mu Rwanda mu gitaramo cya Don Moen cyatewemo inkunga ikomeye na MTN Rwanda. Icyo gihe ntibabashije kuganira ku mushinga w'iyi ndirimbo. Muri iyi minsi Beza Deborah ari kubarizwa muri Uganda, ni bwo yahuye na Levixone baganira byimbitse ku mushinga wo gukorana indirimbo, bahita babyemeza banabishyira mu bikorwa byihuse na cyane Levixone akunda cyane u Rwanda.


Beza yasohoye indirimbo ya kabiri yise 'Celebrate'

Mu kiganiro na INYARWANDA, Beza Deborah yadutangarije ko Levixone atigeze amugora rwose kuko yahise amwemerera ndetse akanamuhuza n'aba Producers bo muri Uganda babafashije muri iyi ndirimbo. Yavuze ko Levixone yakiranye yombi igitekerezo cye, ibintu amushimira cyane. Yagize ati  "Ntabwo yangoye, yanyakiriye neza, ni we wanjyanye muri studio, turagenda dukora indirimbo. Yarabyishimiye cyane, akunda u Rwanda cyane".

Iyi ndirimbo bakoranye 'Celebrate' iri mu ndimi enye ari zo; Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili ndetse n'Ikigande. Ni indirimbo ivuga ku kwishimira muri Yesu Kristo wacunguye abari mu isi akabaha agakiza. Bashimira byimazeyo Yesu Kristo ku bw'igikorwa cy'ubutwari yakoze ku musaraba. Banaririmbamo ko abashaka umugisha nta handi bakwiriye kuwushakira uretse muri Yesu Kristo.


Levixone ari mu bahanzi bagezweho muri Uganda mu muziki wa Gospel

Levixone ni izina rikomeye mu muziki wa Uganda. Akunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye by'akarusho muri 'Chikibombe' yakoranye na Timeless imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni ebyiri mu mezi 8 gusa imaze ku rubuga rwa Youtube. Abitse iwe ibikombe binyuranye yahawe mu muziki. Ubwamamare bwe bwatumye ashyirwa mu bahanzi mbarwa baririmbye mu gitaramo cya Don Moen cyabaye umwaka ushize.

Beza Deborah wamaze imyaka 20 afite inzozi zo gukora umuziki, akawutangira mu mwaka wa 2019, yabwiye INYARWANDA ko intego ye mu muziki amazemo igihe gito ari ukugeza ubutumwa bwiza ku Isi hose binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana. Muri gahunda ze afite imbere ku isonga ni ugukomeza ibikorwa bye by'urukundo asanzwe akora ari nabyo azwimo cyane yaba mu Rwanda, Uganda ndetse na Canada aho yabaye igihe kitari gito.

Levixone avuga ko yigiye byinshi kuri Don Moen ndetse ngo azandika igitabo kivuga kuri uyu muramyi mpuzamahanga

Beza Deborah hamwe na Levixone bakoranye indirimbo 'Celebrate'

REBA HANO 'CELEBRATE' INDIRIMBO YA BEZA DEBORAH FT LEVIXONE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND