RFL
Kigali

Tom Close yubashye ubusabe bw’umufana we amukoresha mu ndirimbo “Iyo Nakunze” ivuga ku musore wiyemeza kurushinga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/07/2020 14:06
0


Dr Muyombo Thomas [Tom Close] uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Iyo Nakunze” yakoreshejemo umukobwa usanzwe ari umufana we.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Iyo Nakunze” yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nyakanga 2020 afite iminota 04 n’amasegonda 06’. Iyi ndirimbo ije ikorera mu ngata “My Love”, “Igikomere”, “Ferrari” n’izindi za Tom Close zakunzwe mu buryo bukomeye.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umukobwa udasanzwe umenyerewe mu bifashishwa na benshi mu bahanzi mu ndirimbo zabo.

Tom Close yabwiye INYARWANDA ko uyu mukobwa asanzwe ari umufana w’indirimbo ze wamwandikiye kuri WhatsApp akamusaba ko azamwifashisha mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi avuga ko uyu mukobwa yamwandikiye ataritegura kujya gufata amashusho y’iyi ndirimbo “Iyo Nakunze”.

Igihe kigeze cyo kujya gukora amashusho y’indirimbo yandikiye uyu mukobwa aramuteguza, anamubwira indirimbo agiye kugaragaramo ko ari “Iyo Nakunze” yasohoye uyu munsi.

Ati “Ni umukobwa usanzwe w’umufana ukunda indirimbo zanjye wifuje kujya mu mashusho y’indirimbo…Twavuganye kuri WhatsApp arambwira ati ‘ntujya gukora ‘video’ uzanshyiremo.

“Iyi ndirimbo ntabwo yari azi, yari itarasohoka ndimo gutegura kujya gufata amashusho mpita mubwira, hanyuma araza turagenda turakora.”

Tom Close usanzwe ari umuganga avuga ko yishimiye uko uyu mukobwa yitwaye mu mashusho y’indirimbo, kuko yatanze umusaruro yari amwitezaho.

Uyu muhanzi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo yishyize mu mwanya w’umusore w’ingaragu wafashe icyemezo cyo kurushinga akabinyuza mu kutajarajara mu rukundo.

Yavuze bishoboka ko inkuru yaririmbye ifite aho ihuriye nawe igihe yari umusore. Ati “Wenda birashoboka ko byaba byarambayeho cyera. Ariko natekerezaga abasore benshi bafata icyemezo cyo kuva mu bugaragu, bagafata icyemezo cyo gushaka.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo agira ati “Uzaze njye kukwereka mu rugo, maze ubaze n'ababyeyi, bazakubwira ko nakwihebeye, kandi iyo nakunze sinjya njarajara, iyo nakunze, jye nkunda rimwe gusa.”

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeats n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Ma-Riva.

Tom Close yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Iyo Nakunze"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IYO NAKUNZE" YA TOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND