RFL
Kigali

Imyaka 58 irashize u Rwanda rubonye Ubwigenge, abasesenguzi babivugaho iki?

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/07/2020 10:28
0


Ku itariki ya Mbere z’ukwezi kwa 7 buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi w’Ubwigenge, ubu imyaka imyaka 58 irashize u Rwanda rubonye ubwigenge. Uyu munsi kandi uhura n’amateka y’igihugu cy’Igituranyi cy’u Burundi dore ko ari bwo n'Abarundi babonye Ubwigenge.



U Rwanda rwabonye ubwigenge ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka w’1962. Uko ubutegetsi bwagiye bukurikirana kuva kuri Perezida Kayibanda Gregoire niko mu Rwanda Ubwigenge bwagiye bwibukwa hanazirikanwa uwo munsi nk'agaciro gakomeye ku Banyarwanda.

Muri uyu mwaka wa 2020, ibihugu byinshi ku mugabane wa Afrika birizihiza isabukuru y'imyaka irenga 56 bimaze bibonye ubwingenge bibukuye mu maboko y'abakoroni. Tariki ya mbere Nyakanga mu 1962 ni bwo u Rwanda rwo rwabonye ubwo bwigenge. 

Ibendera ry'u Bubiligi ryarurukijwe hazamurwa iry'u Rwanda, bisobanurwa ko ubuyobozi bw'Igihugu bwari bukuwe mu maboko y'abanyamahanga bugashyirwa mu maboko y'Abanyarwanda ubwabo. Ubaze umunsi ku wundi, ubu hashize imyaka 58.

Abasesengura ibirebana na politiki y'u Rwanda bemeza ko mbere y'ubukoroni Abanyarwanda bari babanye neza ariko aho buziye buryanisha Abanyarwanda nk’uko ubu busesenguzi  bugaragara mu nkuru yanditswe ku rubuga rwa rba.co.rw.

Ambasaderi Joseph Nsengimana asanga ubwigenge Abanyarwanda bari bakeneye ari ububabanisha neza aho kubatanya.

Yagize ati ''Numva ubwigenge bw'ukuri bwari ugukuraho icyo cyeragati cyari cyarashyizweho n'abakoroni, Abanyarwanda bakongera bakunga ubumwe bwabo, bakubaka igihugu cyabo uko bagitekereza, bakagura urwego mpuzamahanga ariko ari bo babyitekerereje. Numva iyo ubwigenge buba bwo u Rwanda tuba tugeze kure ariko nyuma ntabwo ariko byagenze.''  

Impuguke mu birebana n'ubuyobozi n'imitegekere, Dr Phanuel Murenzi avuga ko kwigenga nyakuri kw'igihugu ari ukwigenga gushingiye no ku ngengo y'imari kuko bituma ntawuguhatira gukora icyo utifuza.

Ati ''Igihe rero ushoboye kuba wakwihaza mu ngengo y'imari  icyo gihe uba usa n'aho wigizayo umukoloni, umwigizayo uti oya, nanjye nshoboye gukora ibyanjye kandi mfite n'ububasha iyo rero ni intambwe ikomeye cyane mu kwigira. U Rwanda rurakora neza ni cyo dushaka kandi nizera ko n'ubuyobozi bwiza icyo kintu kizagerwaho u Rwanda rukagira ubwigenge bwuzuye cyangwa se buhamye mu by'ukuri.''

Bamwe mu baturage na bo bahamya ko inzira Igihugu kirimo ubu ariyo nzira yo kwigenga bitewe n'uko buri Munyarwanda afite uburenganzira mu gihugu cye.

Rwicaninyoni Damien utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta bwigenge Abanyarwanda bari bafite bitewe n'uko nta bwisanzure bagiraga, aho atanga urugero rwo kuba umuntu yaravaga muri komini imwe yajya mu yindi agasaba uburenganzira.

Ati ''Nko mu gihe cya kera wavaga muri komine imwe ujya mu yindi uvuga uti nyamuneka noneho simvayo ariko ubu ufite imbaraga igihugu cyose wakizenguruka ntihagire ikibazo uhura nacyo byaba bigeze na nijoro ukavuga uti ndagenda byanga bikunze, ndi butahe wajya gucumbika ugasanga nta kindi kibazo ariko icyo gihe wajyaga ahantu ukaba udafite igipapuro cy'inzira ukumva utagomba kugira ahantu urara ariko ino saha umunyarwanda utagize ibintu ukubaganaho uragenda amasaha 24/24.''

Na ho Gatsinzi Didace utuye mu Karere ka Gasabo ati '' Ubwigenge buragaragara neza, abanyarwanda barishyira bakizana, Abanyarwanda ntawukimeneshwa, abari hanze barimo barataha uba ufite ijambo mu gihugu mu buryo bugaragara cyane, abana baratsinda bagatsindira ku bwenge bwabo kandi ukabona leta ntivangura.''

Abasesengura politiki n'amateka by'u Rwanda bemeza ko icyerekezo cy'iterambere u Rwanda rwashyizeho muri iki gihe ari umusingi utajegajega wo kwigira, kuzamura imibereho y'umunyarwanda n'iterambere ry'Igihugu muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND