RFL
Kigali

CAF yafashe umwanzuro ku marushanwa yasubitswe kubera COVID-19, CAN yimuriwe muri 2022, CHAN ishyirwa muri Mutarama 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/06/2020 16:35
0


Inama yahuje Komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afrika ‘CAF’ yanzuye ko CAN yimurirwa 2022, CHAN ishyirwa muri Mutarama 2021 mu gihe igikombe cya Afrika cy’abagore kitazakinwa.



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kamena 2020, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bw’amashusho, hateranye inama y’abagize Komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika ‘CAF’ aho ku murongo w’ibyigwa hariho gufata imyanzuro ku marushanwa atandukanye y’ibihugu yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko Igikombe cya Afrika cy’ibihugu (CAN) cyari giteganyijwe kuba muri Mutarama 2021 kimuriwe Tariki 09 Mutarama kugeza kuya 06 Gashyantare 2022, iri rushanwa nubundi rikazabera muri Cameroon nkuko byari biteganyijwe mbere.

Igikombe cya Afrika cy’ibihugu gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo(CHAN) kimuriwe muri Mutarama 2021, iri rushanwa ryagombaga kuba ryarabaye muri Mata 2020 ariko risubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Igikombe cya Afrika cy’abagore hatari bwamenyekanye aho kizabera nyuma yaho Congo Brazzaville ivuze ko ititeguye kucyakira, cyakuweho ntikizakinwa.

CAN imaze imyaka 63 ikinwa, iheruka yatwawe na Algeria, mu gihe Misiri ariyo ibitse ibikombe byinshi kurusha ibindi bihugu aho imaze kwegukana ibikombe 7.


Igihugu cya Algeria nicyo kibitse CAN iheruka gukinwa 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND