RFL
Kigali

Jordan watangaje ko yanduye Coronavirus ntiyemerewe gukina ubwo NBA izaba isubukuwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/06/2020 13:54
0


Umukinnyi wabigize umwuga muri Basketball, DeAndre Jordan, ukinira ikipe ya Brooklyn Nets muri NBA, yatangaje ko yapimwe bagasanga yaranduye Coronavirus, bikaba bizatuma atajyana na bagenzi be muri Orlando, aho iyi kipe izajya gukina umukino usubukura shampiyona ya NBA yasubitswe nícyorezo cya Coronavirus.



Abakinnyi bose ba Brooklyn Nets bazerekeza mu mujyi wa Orlando mu kwezi kwa Karindwi, aho bazaba bagiye gukina umukino usubukura shampiyona ya NBA, gusa ariko uyu mukinnyi witangarije ko yanduye iki cyorezo ntazagaragara muri uyu mukino.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Jordan yatangaje ko yapimwe bakamusangana COVID-19, bikaba bizatuma atajyana níkipe ye muri Orlando.

Yagize ati” Byatahuwe mu ijoro ryatambutse ndetse n’uyu munsi bambwiye ko nanduye coronavirus, ubwo nagarukaga mu isoko ”.

”Ingaruka y’ibi ni uko ntazajyana n’ikipe yanjye muri Orlando mu isubukurwa rya shampiyona”.

Brooklyn Nets iri ku mwanya wa Karindwi muri shampiyona ya NBA mu gace k’iburasirazuba Eastern Conference, kikaba ari igihombo gikomeye kuba itazaba ifite uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ubwo shampiyona ya NBA izaba isubukuwe mu kwezi kwa Karindwi.

Jordan yafashije cyane ikipe ye ya Nets kuko byibura muri buri mukino yakinnye yatsindaga amanita arenze umunani.

Gusa ariko siwe mukinnyi wenyine muri NBA ugizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Coronavirus, kuko Spencer Dinwiddie nawe yasanganwe iki cyorezo gusa kugeza magingo aya ntarafata icyemezo niba azasanga bagenzi be bakinana mu mujyi wa Florida.

Kizigenza Kevin Durant nawe muri Werurwe yari yasanganwe iki cyorezo gusa kuri ubu akaba yarakize nta kibazo cy’iyi ndwara afite, gusa akaba agomba kumara uyu mwaka w’imikino adakandagiye mu kibuga kubera imvune yagize mu mwaka ushize.

Brooklyn Nets ifite ibibazo by’abakinnyi bayo batazayikinira, iraharanira kuzagaragara mu makipe azakina imikino ya kamarampaka hashakwa ikipe izegukana igikombe cy’uyu mwaka muri NBA.

Biteganyijwe ko shampiyona ya NBA izasubukurwa tariki 30 Nyakanga 2020.

Jordan wanduye Coronavirus ntazagaragara mu kibuga ubwo NBA izaba isubukuwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND