RFL
Kigali

Abagore: Ibintu 8 ukwiye kwitaho bya kurinda impumuro mbi mu gitsina

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:30/06/2020 11:03
0


Ubusanzwe igitsinagore kigira impumuro runaka isanzwe bitewe n’imiterere yacyo, ariko hari ubwo bihinduka bigatangira kukubangamira wowe ubwawe cyangwa abo mwegeranye.



Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zirimo uburyo wiyitaho, imyambaro wambara n’ibikoresho ukoresha mu isuku yacyo. Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ibyo wakwitwararika kugira ngo wirinde impumuro idasanzwe mu gitsina, dore ko ibangama haba kuri nyirayo n’abandi bahora iruhande rwe.

1. Kwiyogosha ukazana uduheri

Kogosha insya ukazana uduheri bishobora guterwa n’uko wakoresheje urwembe rushaje cyangwa ukaba ukunda kwambara utwenda tw’imbere tugufashe tugatuma uzana icyocyere kuri uriya mwanya. Ibi birabangama cyane kuko hari n’ubwo bigusaba kwishimagura.

Niba ujya wogosha insya ukazana uduheri, gerageza kwiyogosha mu bihe bingana utarindiriye ko ziba ishyamba kandi ukoreshe igikoresho gishya buri uko ugiye kubikora. Wibuke no kwambara ikariso zitagufashe cyane kuko zigira uruhare muri utu duheri binyuze mu cyocyere zitera ku gice uzambayemo. Ibuka gusiga agakotori ku mubiri igihe umaze kwiyogosha kuko bituma uhumeka neza.

2. Niba ukunda gukora siporo ukazana ibyuya byinshi

Hari ubwo waba ukunda gukora siporo ukabira ibyuya ku buryo wumva n’imyambaro y'imbere itoha, ihutire kwiyambura woge, wumuke neza, kandi wisige amavuta nk’uko bisanzwe. Iyo uretse iriya myanya ikaguma gutoha niko za mikorobe zijyamo bikaba byatuma iriya mpumuro mbi turi kurwanya izamuka.

3. Ibuka kureba ubwoko bw’amakariso wambara

Ubusanzwe ikariso yo kwambara ni ikariso ituma uhumeka, kandi idafite igitambaro gituma ikurura icyocyere byoroshye, ikwiye kuba ikoze mu ipamba. Ibuka kwanika amakariso ku zuba kugira ngo mikorobe zakururwa n’ubukonje zitayibasira. Kuyatera ipasi n’ibindi byatuma mikorobe zipfa nabyo ni ingenzi kuko zitera impumuro mbi mu gitsina.

4. Ntukarare wambaye ikariso

Igihe ugiye kuryama, ugomba gukuramo ikariso kugira ngo imyanya y’ibanga ihumeke neza. Niba kurara wambaye ubusa bitagukundiye, gerageza kwambara imyenda itagufashe ku gitsina ube wakwambara nk’agakanzu n’ibindi. Ibi birinda ko hazamo icyocyere kiri mu bikurura impumuro mbi.

5. Ntukagire ibintu ukoresha woga mu gitsina

Burya igitsina gore gikoze mu buryo ubwacyo kikorera isuku nkenerwa ku buryo bitagombera imiti yindi cyangwa isabune ngo hacye. Imiti yose utahawe na muganga ntuzigere uyikoresha muri uyu mwanya. Jya woga bisanzwe, unyuzemo utuzi twiza biba bihagije.

6. Ntugateremo ibihumura byose

Imibavu n’ibindi byose bituma umuntu ahumura neza, ntibyagenewe guterwa mu myanya y’ibanga, niba ubikora waba wikururira akaga. Niba uri kubyitera, geza hafi yaho ariko wirinde gutera mu gitsina neza. Mu mafarumasi uzahasanga amasabune ahumura n’ibindi bavuga ko wakwifashisha mu guhumuza uyu mwanya ariko ikiza ni uko wajya ukoresha amazi meza yonyine aba ahagije.

7. Oga neza intoki mbere yo kuzikoza mu gitsina

Imyanya y’ibanga y’abagore ni iyo kwitondera, ni ahantu hashobora kwandura indwara byoroshye. Niba ugiye kogamo banza nawe ukarabe n’abazi meza n’isabune, niba kandi mugiye gutera akabariro, umugabo nawe abanze akarabe neza kugira ngo mutaza gutuma mikorobe zihibasira. Ibi bizatuma ugumana ya mpumuro isanzwe yaho idafite uwo ibangamiye.

8. Hari imiti yo kuboneza urubyaro ishobora kugutera kumagara

Niba ibi bikubaho, egera muganga cyangwa mukoreshe amavuta yabugenewe mu gutera akabariro. Ibi bibanzirizwa no gutegurana neza ibindi bikaza nyuma ari amaburakindi.

Niba rero ubonye ikintu kidasanzwe mu mwanya w’ibanga, wumva uburyaryate budasanzwe, egera muganga kugira ngo agufashe kumenya impamvu. Kwitwararika impumuro yo mugitsina ni ingenzi kuko bituma n’uwo mutera akabariro atakwinuba ngo bibe byamubuza kukugirira ubushake.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND