Abanyarwanda babiri baririmba ku giti cyabo n’amatorero abiri bahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s Got Talent, bashinze ihuriro rigamije kumenyekanisha umuco binyuze mu buhanzi.
Mu gihe bamaze, bafashe amajwi y’indirimbo ya mbere bise “Imbaraga”, ndetse barateganya ko izasohokana n’amashusho yayo mu minsi iri imbere.
Elisha the Gift watangije iri huriro yabwiye INYARWANDA ko bazakora ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamurana no gushyigikira izindi mpano zishobora kwitabira East Africa’s Got Talent ku yindi nshuro.
Yavuze ko indirimbo bazakora zizaba zishingiye ku muco n’ubugeni bwa Kinyarwanda mu ntego yo kumenyekanisha birushijeho umuco Nyarwanda.
Uyu musore avuga ko biyemeje kugaragaza imbaraga zo kwishyira hamwe baharanira kubyaza umusaruro impano bafite berekana y’uko iyo ukoze uri wenyine hari urwego utageraho.
Ati “Izo mpano zihurijwe hamwe zishaka kugaragaza imbaraga z’ubufatanye noneho izo mbaraga z’ubufatanye zizagenda zibyara ibikorwa bitandukanye umuntu umwe atakwikorera, ku buryo nyine bidufasha kuzamurana, ndetse atari twebwe gusa ahubwo tuzamura n’abandi bagiye bafite impano nk’izo dufite.”
Elisha yanavuze ko bari mu biganiro n’abandi bo muri Uganda, Kenya na Tanzania bitabiriye East Africa’s Got Talent ku buryo nabo bakinjizwa muri iri huriro.
Elisha The Gift, Peace Hoziyana n’Itorero Himbaza bagarukiye muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa. Ni mu gihe Itorero Intayoberana ryegukanye umwana wa kabiri muri East Africa’s Got Talent.
Itorero Intayoberana ryegukanye uyu mwanya rigizwe n’abana babyina imbyino gakondo Nyarwanda bitwa “Uruyange”.
Himbaza Club ibamo abavuza ingoma ndundi kuko ryiganjemo Abarundi b'impunzi baba mu Rwanda na bamwe mu banyarwanda basanze bazi kuvuza ingoma.
Esther&Ezekiel bo muri Uganda ni bo begukanye irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’ bahigitse abarimo Itorero Intayoberana, Janelle Tamara wo muri Kenya, Yada Dance, DNA na Shaloom Accapella bo muri Uganda.
Itorero Intayoberana ryegukanye umwanya wa kabiri muri East Africa's Got Talent
Peace Hoziyana yasezerewe muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa
Elisha The Gift watangije ihuriro rizaguka rikagera no mu bandi bahatanye muri East Africa's Got Talent
Itorero Himbaza Club ryagarukiye muri kimwe cya kabiri cya East Africa's Got Talent
TANGA IGITECYEREZO