Nk'uko bigaragara mu mafilime no mu nkuru z'urukundo, urukundo rwaduteye kwizera ko umugabo ukunda umugore we by'ukuri agomba kumuha indabyo n'imitako, agakora ibintu bisa n’ubusazi ariko iyo ukuri kutugezeho, akenshi twibwira ko bishoboka ko tutazabona urukundo nyarwo.
Ntucike intege! Urukundo nyarwo kandi ruvuye ku mutima rurahari, Banyarwandakazi, niba ukundana n’umugabo ukabona ibi bimenyetso bikurikira ntuzatume agucika.
Akoresha ijambo"twebwe": Niba umugabo wawe akoresha
insimburazina "twebwe" aho gukoresha "Njyewe" iyo avuga
imigambi ye, ejo hazaza he, cyangwa imishinga ye, bivuze ko ibyo ateganya
kugeraho byose nawe urimo kubera ko ntacyo yifuza kuzageraho mutari kumwe niyo
mpamvu abikumenyesha.
Aragutetesha: Niba agufata nk’ikiremwa cy’Imana, agakora
ibishoboka byose kugira ngo agushimishe, kandi agushyira imbere muri byose,
menya neza ko wahuye n’umugabo mwiza.
Aguhora hafi iteka: Yego si buri gihe ariko iyo hagize
akantu gato kaguhungabanya afata umwanya wo kugira ngo umubone nk’intwari yawe,
uyu mwanya rero ntukawumwime kuko bimuha amahirwe yo kumva ko akurinze.
Agira indoro yihariye iyo akubonye: Burya indoro yoroshye
ivuga byose, witondere uko akureba kuko urukundo ruba mu jisho.
Uri umwizerwa we: Ni wowe wa mbere ahamagara mu gihe afite
amakuru yo kuvuga, mu gihe yumva amerewe nabi, cyangwa mu gihe ashaka kuvuga.
Wowe soko ye ya mbere (cyangwa yonyine) ihumure, inshuti ye magara, ubusitani
bwe bw’ibanga... uko byagenda kose, amagambo yawe azamufasha kuruta undi wese.
Abandi bantu bazakubwira ubwiza bwe: Niba ugishidikanya ku
bunyangamugayo bwa mugenzi wawe, baza inshuti n'umuryango. Umuryango wawe
n'inshuti bazabyemeza. Niba bamukunze ndetse bagahora bakwibutsa ko wagize neza
kumugumisha iruhande rwawe iteka. Ntukemere ko umugabo umeze utyo aguca mu
myanya y’intoki. Izere m umutima wawe kandi witegure kubona urukundo rukomeye.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO