RFL
Kigali

Filime ‘Inzozi’ yegukanye igihembo igiye gusohoka ihanura urubyiruko n’ababatse ingo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2020 11:09
0


Kompanyi Mass Kom Ltd igiye gusohora filime y’uruhererekane yiswe “Inzozi” yavuguruwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko n’abubatse ingo kwisanga mu nama n’inyigisho zanyujijwemo.



Iyi filime “Inzozi” iratangira gusohoka kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2020 yigisha urukundo nyakuri rugeza abakundana ku nzozi zabo.  

Yigisha kandi ko kugira ngo urukundo hagati ya babiri rubashe kuramba, yaba abasore n’inkumi cyangwa umugabo n’umugore buri wese agomba kubigiramo uruhare agasigasira urukundo rwavutse hagati yabo.

Ni filime icyandikwa kuko inkuru yayo ikomeje, gusa ‘season’ ya mbere ifite episode 20. Iyi filime “Inzozi” yabanje kwitwa “Wamburanye iki?”, aho yavugaga ahanini ku buzima bw’ababutse; ibibazo biba mu ngo, uko bikemurwa n’ibindi.

Mu ntangiriro z’iyi filime ‘episode’ zayo eshatu zikoze mu buryo bw’imbarankuru nk’ubuhamya umuntu aba ari gutanga ku rugo rwe igakomeza ari filime isanzwe.

Ibi bice bya mbere by’iyi filime nibyo byatanzwe muri Rwanda International Movie Awards, bituma yegukana igikombe cya ‘Best International Documentary Film’.

Ingabire Pascaline Umuyobozi w’iyi filime yabwiye INYARWANDA, ko babonye iyi filime yibanze cyane ku miryango batekereza ko urubyiruko rushobora kutayikunda bahitamo ko bayagura kugira ngo n’abo bibonemo.

Ati “Twabonye ibyiza ari uko twayagura tukavangamo n’urubyiruko kugira ngo za nama zabubatse n’urubyiruko ruyireba ruyikunde kubera ko harimo n’urubyiruko ariko izo nama nabo zibagereho.”

“Twazanyemo urubyiruko noneho ireka kuba iy’imiryango gusa. Noneho bihita biba ngombwa ko izina “Wamburanye iki” rihinduka tuyita “Inzozi.” 

Ingabire Pascaline avuga ko iyi filime ayitezeho kugira uruhare mu kubanisha neza imiryango binyuze mu gutegura urubyiruko ndetse n’abubatse.

Iyi filime “Inzozi” izajya iboneka kuri shene ya Youtube yitwa Mass Kom TV.  Ni mu gihe hari gutekerezwa uko yajya inyuzwa no kuri Televiziyo.

Izagaragaramo abakinnyi b’imena nka Mama Nick uzwi muri City Maid, Kamanzi Didier [Max], Ingabire Pascaline [Samantha], Usanase Bahavu Janet [Diane wo muri City Maid], Digidigi wo muri Papa Sava.

Ndimbati [Papa Sava], Mama Michou uzwi muri filime ‘Rwasa’, Nick [City Maid], Kirenga Saphine [Kantwengwa muri Seburikoko], Madederi [Papa Sava] n’abandi.

Ingabire Pascaline Umuyobozi wa filime "Inzozi" itangira gusohoka kuri uyu wa Mbere

Ingabire Pascaline na Kamanzi Didier bazagaragara muri filime "Inzozi" ihanura urubyiruko n'abubatse ingo

Filime "Inzozi" yabanje kwitwa "Wamburanye iki?", ndetse yegukanye igihembo muri Rwanda International Movie Awards

Bahavu Janet [uri iburyo] ari mu bakinnyi b'imena ba filime "Inzozi"





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND