RFL
Kigali

Salvator azacuranga mu iserukiramuco "Hamwe Festival" rizagaragaza uruhare rw’umuziki ku buzima bwo mu mutwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2020 9:16
0


Umucuranzi wa gitari akaba n’umuhanzi Iratwumva Deo Salvator [Deo Salvator] yatumiwe gucuranga mu iserukiramuco ryiswe “Hamwe Festival” rigamije kugaragaza uruhare rw’ubuhanzi mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.



Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri ritegurwa na Kaminuza y‘Ubuvuzi [University of Global Health Equity]. 

Rizaba kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2020 guhera saa moya z’umugoroba.

‘Hamwe Festival’ izahuriza hamwe abasanzwe bakora mu buvuzi barimo Dr Tasha Golden wo muri John Hopkins’s Arts+Mind Lab, Dr Lasanthi Manaranjanie Kalinga wo muri Kaminuza ya Ljubljana ndetse na Deo Salvator uzasusurutsa abazarikura binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe muri aba baganga azatanga ikiganiro ku kuntu umuziki ukorana n’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’akamaro kawo kuri sosiyete.

Ni mu gihe Deo Salvator we azavuga uko abona umuziki ufasha cyane cyane mu buzima bwo mu mutwe, hanyuma acurange zimwe mu ndirimbo ze.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Deo Salvator yavuze ko yishimiye gutumirwa ku nshuro ya kabiri muri iri serukiramuco “Kuko rimfasha kugira uruhare mu gufasha mu kugabanya cyangwa kwita kubafite ibibazo byo mu mutwe mu buzima busanzwe.”

Mu 2019 yitabira iri serukiramuco, Salvator yasabwe guhimba indirimbo y’iminota 15; yari indirimbo icuranzwe na gitari nta majwi, ikaba indirimbo umuntu yakumva akagira ibyiyumviro byamujyana mu y’indi si mu gihe arikuyumva.

Iyi ndirimbo yitwa “Dreaming Under the Locust” yaje no kuyishyira kuri Album ye ya mbere yise “Life within Vol I”.

Ni indirimbo acuranga akurikiye ibyiyumviro by’umuntu kuruta gukurikira amanota y’umuziki, ubu ashobora kuyicuranga mu gihe cy’isaka irenga.

Umwaka ushize iri serukiramuco ryabaye ku wa 08-13 Ugushyingo 2019 rihuriza hamwe abasanzwe bakora mu buvuzi, abashoramari muri uru rwego n'abahanzi bashakira hamwe icyakomeza kubungabunga ubuzima bw'abantu.

Icyo gihe ryaririmbyemo umuhanzikazi Shanel Nirere uba mu Bufaransa na Oumou Sangare, umuririmbyikazi wo muri Mali wamamaye mu njyana gakondo ya Wassoulou akaba yaranatwaye ibihembo binyuranye birimo n'icya Grammy Award mu 2011.

Ushobora kwiyandikisha kwitabira iri serukiramuco unyuze hano

Iserukiramuco rya "Hamwe Festival" rigiye kuba ku nshuro ya kabiri rizibanda ku ruhare rw'umuziki ku buzima bwo mu mutwe

Deo Salvator, umucuranzi wa gitari uzacuranga mu iserukiramuco rya "Hamwe Festival"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND