RFL
Kigali

Abahanga mu by’isanzure batangaje ko abantu 110 ari bo bacye bashoboka bagiye kujyanwa kuri Mars gutangirirayo ubuzima

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/06/2020 5:11
0


Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’isanzure, bwaje kugaragaza ko umubumbe wa Mars ari umwe mu mibumbe igize isanzure ikiremwamuntu gishobora gutangira ubuzima. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko hari bimwe mu bimenyetso byerekanye ko uyu mubumbe hari ibyo uhuriyeho n'isi.



Abashakashatsi bamaze kubona ko ikiremwamuntu gutura kuri uyu mubumbe bishoboka, ni bwo hatangijwe umushinga wo kujyana ikiremwamuntu kujya gutangirirayo ubuzima. Niba wajyaga wibaza umubare w’abantu bashobora kujyanwa kuri uyu mubumbe gutangirirayo ubuzima, igisubizo abahanga baguhaye ni uko abake bashoboka ari abantu ijana na cumi gu

Umuhanga mu by’isanzure Jean Marc Salotti mu bushakashatsi yasohoye muri uku kwezi turimo kwa kamena, yatangaje ko abantu bagera ku ijana na cumi aribo bake bashoboka bajyanwa kuri uyu mubumbe utukura(nkuko bakunze kuwita) aho ikiremwamuntu kizajya gutangira ubundi buzima butari ubwa hano ku isi. Uyu mushakashatsi akomeza avuga ko amagerageza menshi yakozwe higwa uko ikiremwamuntu cyatura kuri uyu mubumbe utukura.

            

Umubumbe wa Mars bawita umubumbe utukura kubera ibara ry’ibitare bihagaragara

Uyu muhanga mu by’isanzure akomeza avuga ko, abantu 110 ari umubare mucye cyane ibi bikazafasha abantu bazajya kuri uyu mubumbe gukoresha neza ibyo bazajyana byo kubafasha mu buzima bwa buri munsi ntibishire hakiri kare. Mu ubushakashatsi bwe uyu mugabo yagaragaje ingingo nyinshi zigaragaza ko isi ishobora kuba nta bufasha bugaragara yafasha iterambere ry’uyu mubumbe wa Mars.

Salotti umuhanga mu by’isanzure ukorera mu kigo cyo mu Bufaransa kizwi nka Bordeaux Institut National Polytechnique, mu bushakashatsi bwe akomeza avuga ko, nko mu gihe isi iri mu bihe by’intambara bimwe mu bikorwa remezo bifasha gutembera mu isanzure bishobora kwangirika, ibi bigatuma haba imbogamizi y’igihe kirekire yo gutembera mu isanzure.

Nkuko bigaragara muri filime”The Martian” yasohotse mu mwaka wa 2015, bisa nibyo uyu muhanga mu by’isanzure Salotti yagaragaje aho yavuze ko bishoboba ko abazajya gutura kuri uyu mubumbe bazaba munzu zirimo umwuka wa Oxygen ufasha guhumeka, kubera ko kuri uyu mubumbe, bivugwa ko nta mwuka nk’uyu wa hano ku isi ufasha mu guhumeka uharangwa. Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kuri uyu mubumbe umwuka wa oxygen ungana na 0.17% aho hano ku isi ungana na 20.95%.

Mars ni umubumbe wa kane mu mibumbe igaragiye izuba

Mu guhinga ibihingwa bizabatunga abazajya gutura kuri mars, uyu muhanga mu by’isanzure avuga ko igishoboka kugira ngo bakore ubuhinzi nuko bajya bahinga ibihingwa mu nzu zizwi nka Greenhouse, kandi zikaba zikozwe mu birahure kugira ngo hashobore kwinjiramo urumuri ruhagije. Akomeza avuga ko kugira ngo haboneke ubutaka bwafasha ibihingwa gukura neza nuko hakorwa ubutaka bugizwe n’imvange y’amabuye y’urutare(rocks), imyunyu(mineras), amazi, organic wastes na tumwe mu dusimba dufasha mu kuvanga ifumbire bita decomposers. Amazi yo avuga ko yajya akurwa muri imwe mu misozi y’urubura iri kuri uyu mubumbe, aho kuyafata hakoreshwa uburyo busanzwe bwo kuyungurura amazi.Abashakashatsi bavuga ko inzu za greenhouse arizo zakwifashishwa mu gutera ibihingwa kuri mars

Mu minsi ishize umuherwe w’umunyamerika Elon Musk, uhagarariye kompani ya Space X ikora ibijyane no kwiga ku by’isanzure mu ibaruwa yandikiye abakozi be yabatangarije ko kompani ye icyo ubu bashyizeho umutima cyane (top priority) ari icyogajuru bise Starship, kizakoreshwa mu kujyana abantu bagera ku ijana ku mubumbe wa Mars. Ibi abivuze nyuma yuko mu myaka yashize uyu mugabo yatangaje ko afite igiktekerezo cyo kugira uyu mubumbe wa mars ahantu ikiremwamuntu cyatura. Icyi gitekerezo yongeye kugisubukura umwaka ushize.Starship icyogajuru  kizifashishwa mu kujyana abagera ku 100 kuri Mars

Ikigo gishinzwe kwiga ku bijyanye n’isanzure cy’abanyamerika (NASA) cyatangaje ko guhera mu mwaka wa 2030 bafite umuhigo uzamara igihe kirekire wo kujya kuri Mars. Muri urwo rwego iki kigo kivuga ko mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, kizohereza bimwe mu bikoresho kuri uyu mubumbe bizafasha gukora ubushakashatsi ku buzima bwo kuri uyu mubumbe utukura.

Src: Fox News

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND