RFL
Kigali

Kim Kardashian akomeje guhanagura ibihuha ry’itandukana n’umugabo we Kanye West

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/06/2020 17:07
0


Nyuma y’amakuru avuga ko Kim Kardashian yaba atameranye neza n’umugabo we Kanye West ibyatumaga ndetse bikavugwa ko bagiye gutandukana dore ko amakuru yanavugaga ko baba ukubiri mu nzu imwe, kuri ubu Kim Kardashian yanyomoje aya makuru.



Kim Kardashian akomeje gukuraho ibihuha bivuga ko we na Kanye West bagiye gutandukana. Ayo makuru yanavugaga ko muri iki gihe cya Covid -19, Kim na Kanye batararanaga mu cyumba kimwe.


Kim Kardashian ubwo hizihizwaga umunzi mpuzamahanga w’abagabo, yafashe ifoto ye n’umuryango yifuriza umugabo we umunsi mwiza nyuma y’ibihuha byavugwaga ko batameranye neza.


Kuri iyo foto yagize ati: "Umunsi mwiza w'aba papa kuri papa mwiza! Urakoze kuba waratumye ubuzima bushimisha cyane! Uhaye abana bacu ubuzima buhebuje! Ndagukunda cyane!"

Amakuru umwe mu ba hafi b’uyu muryango yatangarije Closer Mag yagize ati: "Kim yababajwe cyane n’uburyo imibanire yabo yerekanwe mu byumweru bishize, kandi mu by'ukuri birashyira ingufu mu mibanire yabo, kuko bari mu rugo hamwe n’abana babo bane bato kandi bameze neza. Kimwe n'abashakanye bose, bafite ibibazo byabo, ariko ubu ari mu buryo bwo gusubiza umubano we ku murongo”.


Ku ya 24 Gicurasi 2014, Kim  Kardashian na Kanye West basezeranye kubana, mu birori byiza bivugwa ko byabasubije Miliyoni 6 z'amadolari. Iyo witegereje ubutumwa bwa Kim mu bihe bitandukane usanga agerageza guhagarika ibihuha byo gutandukana kwabo.


Kim kandi aherutse gushima umugabo we Kanye ku myaka 43 amaze avutse. Asangiza umurongo w'amafoto yabo kuri Instagram, yaranditse ati: "Isabukuru nziza y'umwami wanjye." Yongeyeho mu nkuru ye ya Instagram ati: "Urakoze guhora uri wowe kandi ntuzigera ureka isi ihindura uwo uri we. Ubuzima ntibwaba bumeze butya tutari kumwe nawe."


Ubutumwa bwiza bwa hato na hato bwa Kim Kardashian yakomezaga kugenera umugabo we, ni kimwe mu bimenyetso byerekanaga ko ashaka kwerekana no guhagarika ibihuha bivugwa ko adacana uwaka n’umugabo we Kanye West.

Src: Mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND