Ni kenshi uko bwije n’uko bukeye umuntu agira iterambere rigendanye n’amahirwe yagize mu buzima. Ubu muri Tanzania haravugwa umugabo wacukuye amabuye abiri y’agaciro ahita yishyurwa Miliyoni 3.4 z’Amadorari y’Amerika ibyamugize umuherwe.
Uyu mucuruzi yitwa Saniniu Laizer, yari umucukuzi
uciriritse wo muri Tanzania, mu gihe gito cyane yahindutse umuntu utunze
miliyoni z'amadorari nyuma yo kugurisha amabuye abiri y'agaciro yacukuye yitwa
Tanzanite. Aya mabuye niyo manini abonetse kugeza ubu muri iki
gihugu cya Tanzania dore ko yombi apima ibiro 15Kg.
Saniniu Laizer yahindutse umuherwe
Laizer aya
amabuye ya Tanzanite yayaguriwe na Minisiteri ya Mine. Bwana Laizer, umugabo ufite abana barenga 30, yabwiye BBC
ati: "Ejo hazaba ibirori bikomeye".
Tanzanite iboneka gusa mu Majyaruguru ya Tanzania, ni
ibuye rikorwamo imirimbo. Ni rimwe mu mabuye y'agaciro aboneka hacye cyane ku
isi. Umwe mu bahanga mu by'amabuye y'agaciro avuga ko aya mabuye ashobora
kuzaba yaracitse mu myaka 20 iri imbere.
Iri buye riboneka mu mabara y'icyatsi kibisi, umutuku, cyangwa se n'ubururu. Igiciro cyaryo kigenwa n'umwihariko waryo. Uko rirushaho gushashagirana mu ibara runaka ni ko rirushaho guhenda.
Mu cyumweru gishize ni bwo uyu mugabo yacukuye aya mabuye yombi. Rimwe ripima 9.2Kg irindi 5.8Kg. Kuwa gatatu nibwo yayagurishije mu gikorwa cy'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu Majyaruguru ya Tanzania ahitwa Manyara. Kugeza ubu, ibuye rinini rya Tanzanite ryari ryaracukuwe ryapimaga 3.3Kg.
Perezida John Magufuli yahamagaye uyu mucukuzi Laizer
amushimira kuri ibi yagezeho. Bwana Magufuli, mu 2015 ajya ku butegetsi yijeje
kurengera inyungu z'abacukuzi b'amabuye y'agaciro no kongera inyungu leta
iyavanamo.
Bwana Laizer, w'imyaka 52, ufite abagore bane, yavuze ko
ateganya gushora imari aho atuye, ahitwa Simanjiro mu karere ka Manyara. Ati:
"Ndashaka kubaka iguriro rinini n'ishuri. Ndashaka kubaka iryo shuri hafi
y'iwanjye. Hari abakene benshi hano hafi badashobora kujyana abana babo ku
ishuri".
Akomeza agira ati "Ntabwo nize ariko nkunda ibintu bikozwe mu buryo bw'umwuga. Rero nifuza ko abana banjye bazayobora ibyo bikorwa mu buryo bwa kinyamwuga". Uyu mugabo avuga ko amahirwe yamugwiririye atazahindura ubuzima bwe bwo gukomeza korora inka ze 2,000.
Yavuze kandi ko nubwo abaye umuherwe bitazatuma afata ingamba zidasanzwe mu buzima. Ati: "[Aha] hari umutekano uhagije. nta kibazo kizabaho. Nshobora no kugenda nijoro nta kibazo".
TANGA IGITECYEREZO