Bruno Fernandes ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Portugal ukina nk’umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ndetse n’ikipe y'igihugu ya Portugal. Benshi bamutazira akazina ka Lampard wo muri Portugal.
Ni muntu ki?
Bruno Miguel Borges Fernandes yavukiye mu gace ka maia ho muri
Porto mu gihugu cya Portugal ku ya 8 Nzeri 1994. Nta makuru yandi agaragaza
ababyeyi be cyangwa abo bavukana aboneka kuri murandasi, gusa ikizwi cyo nuko
papa we yahoze akina ruhago akaza kuyihagarika kugirango abashe kwita
k’umuryango we uko bikwiriye. Bruno Fernandes yambara nimero 8 mu rwego rwo
guha icyubahiro papa we nawe wambaraga iyo nimero.
Yatangiye gukina
ryari?
Muri 2002-2004 Fernandes yakiniraga ikipe y’abato ya Infesta
Fc maze mu mpera za 2004 yerekeza mu ikipe yitwa BOAVISTA yakinnyemo imyaka 8
kugeza muri 2012, ariko igihe kinini muri iyi kipe yakimaze yaratijwe mu yitwa
PASTELEIRA FC hagati ya 2005-2010.
Muri 2012 yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga maze yinjira
mu ikipe yitwa havara yo mu kiciro cya 3 mu butaliyani.
Mu mpeshyi ya 2013, Bruno Fernandes yasinyiye ikipe ya
Udinese Calcio yakinaga mu kiciro cya mbere mu Butaliyani maze taliki ya 03
Ugushyingo akina umukino we wa mbere muri iyi kipe. Ku ya o7 Ukuboza muri 2013
nibwo yatsinze igitego cya mbere kuva yagera muri udinese mu mukino
banganyijemo na Napoli 3 kuri 3.
Nyuma yo kuza k’umutoza mushya muri Udinese muri kanama 2016
ntabwo byamuhiriye kuko yahise atizwa muri Sampdoria maze yitwaramo neza bituma
aza kugurwa na SPORTING CP yi wabo muri portugale mu mpeshyi ya 2017 akayabo
kagera kuri miliyoni 8.5 z’ama Euro. Muri Sporting Fernandes yahabaye Captain kandi bakamwita LAMPARD wa
Portugal.
Muri iyi kipe Fernandes yahakoreye amateka kuko yahatwariye
ibikombe bibiri by’igihugu mu mwaka wa 2018 na 2019 ndetse bituma anatorwa
nk’umukinyi mwiza muri portugale imyaka ibiri yikurikiranya.
Muri season ya 2018-2019 Fernandes yatsinzemo ibitego 33 mu
marushanwa yose yakinnye bimugira umukinnyi wa mbere wo hagati watsinze ibitego
byinshi muri portugal n’iburayi mu mwaka umwe gusa.
Mu ntangiriro za 2020, BRUNO FERNANDES yaguzwe n’ikipe ya
Manchester united amafaranga agera kuri miliyoni 55 z’ama euro, bihita bimugira
umukinnyi wa kabiri uhenze mu mateka ya Portugal.
Bruno Fernandes yahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru
y’igihugu muri 2017 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2018
cyabereye mu bu Russia yabahuje na ikirwa cya Faroe na Hungary, ariko ntabwo
yigeze akina. Yakinnye umukino we wa mbere ubwo bakinaga umukino wa gicuti na
ARABIA SAUDITE maze yinjira mu kibuga asimbuye Manuel Fernandes. Yabanje
mukibuga bwa mbere mu mukino wa gicuti wa bahuje na leta zunze ubumwe
z’Amerika.
Mu rukundo ni muntu
ki?
Buruno Fernandes arubatse afite umugore witwa Ana Pinho
bahuriye ku ntebe y’ishuri birangira barushinze taliki ya 23 Ukuboza muri 2015.
Bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa witwa Matilde Fernandes ndetse
baritegura no kwibaruka ubuheta.
Src: birthdaywiki.com & sportskeeda.com
TANGA IGITECYEREZO