RFL
Kigali

David Luiz yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/06/2020 22:13
0


Myugariro David Luiz ukomoka mu gihugu cya Brazil ukinira ikipe ya Arsenal yamaze gushyira umukono ku masezerano mashya muri Arsenal aho yasinye umwaka umwe.



Luiz w’imyaka 33 y’amavuko, yageze muri Arsenal umwaka ushize avuye muri Chelsea,  mu cyumweru gishize yasohowe mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura akanatanga bigaragara ikipe ya Arsenal ku mukino batsinzwemo na Manchester City ibitego 3-0.

Umuyobozi ushinzwe imikino muri Arsenal  Edu yagize ati “David ni umukinnyi w’ingenzi cyane kuri twe. Yakinnye myinshi mu mikino twakinnye muri uyu mwaka ndetse yabaye ingirakamaro ku ikipe”.

“Ugutanga imipira kwe, kuganira n’ikipe mu kibuga no hanze y’ikibuga, afasha buri wese”.

Abandi bakinnyi bakina mu bwugarizi bw’iyi kipe barimo Pablo Marí na Cédric Soares na bo bagiye gukinira Arsenal by’igihe kirekire, numa uko buryo bw’intizanyo bari muri iyi kipe buzaba burangiye uyu mwaka w’imikino, bagahabwa amasezerano y’igihe kirekire.

Pablo yavuye mu ikipe ya Flamengo yo muri Brazil mu gihe Cédric we yavuye muri Southampton yo mu Bwongereza, bombi bakaba biteguye gutanga umusanzu wabo muri iyi yagize umusaruro mubi muri uyu mwaka w’imikino .

Dani Ceballos w’imyaka 23, ukomoka muri Espagne, ukina mu kibuga hagati yongereye amasezerano y’intizanyo ye muri Real Madrid kugeza mu mpera y’uyu mwaka w’imikino.

Edu yagize ati: “Ndishimye cyane ko aba bakinnyi tuzaba tubafite mu ikipe yacu mu gihe kiri imbere”.

“Bamaze igihe bari muri gahunda y’igihe kirekire y’imikorere y’umutoza Mikel Arteta nanjye twakoze. Bazanye ingufu zikenewe mu ikipe”.

Biteganyijwe ko ba myugariro Marí w’imyaka 26 ukomoka muri Espagne na Soares w’imyaka 28 ukomoka muri Portugal, bazuzuza ibijyanye n’ayo masezerano mashya mu kwezi gutaha ubwo igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba ritangiye.

Kuri ubu Arsenal iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona y’u Bwongereza aho ifite amanota 40, ikaba ishobora kutazasohoera u Bwongereza mu mikino yo ku mugabane w’I Burayi muri uyu mwaka.

Luiz yongereye undi mwaka w'amasezerano muri Arsenal  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND