RFL
Kigali

Muhire uzwi mu gufasha abana bo ku muhanda akeneye ubufasha bwawe ngo impyiko ze zongere gukora

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/06/2020 17:23
0


Abanyarwanda baca umugani ngo “nta mugabo umwe”, kandi ngo “amagara araseseka ntayorwe” bityo koko mu gufashanya mu ngorane ni bwo huzura intego y’ubumuntu.



Muhire Jean Claude w’imyaka 29 y’amavuko washinze umuryango “Love Kids Foundation” uzwiho gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda – kubafasha mu miryango yabo, harimo no kubishyurira amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikoresho – kuri ubu afite uburwayi karande bw’impyiko zombi (Chronic Kidney Disease) bugeze ku ntera/stage ya nyuma (intera ya 5), akaba kandi kuri ubwo burwayi hiyongeraho n’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso (hypertansion) ndetse no kubura amaraso (anemie).

Nk’uko yabitangaje mu kiganiro na Inyarwanda.com amaze igihe kigera ku mwaka atangarijwe n’abaganga ko afite ubu burwayi, ariko ko uko ibihe byagiye bihita ariko bwagiye bukomera bityo rero kugira ngo akire agomba guhindurirwa impyiko, ubuvuzi budakorerwa mu Rwanda aho agomba kujya mu gihugu cy’u Buhinde.

Kuri ubu Muhire avuga ko akeneye nibura amadolari ya Amerika ibihumbi 20 (akabakaba miliyoni 19 z’amanyarwanda) kugira ngo abashe kujya kwivuza ubu burwayi. Muri ibi bihe bikomeye Isi irimo bya Covid-19 aho ibikorwa byose byafunze by’umwihariko ingendo z’indege, Muhire afite icyizere ko mu gihe ubushobozi bwaba bubonetse yabasha kugera aho azivuriza.

Muhire yagize ati "Biragoye, ariko icya ngombwa ni ukugira ubushobozi. Kuko nta mafaranga akenewe mfite, nabanje gukorana n’inshuti kugira ngo tuyashake hanyuma nitugira amahirwe akaboneka tuzashaka nuko tugenda. Byashoboka ko imipaka yaba yarafungutse. Ibaye igifunze, twasaba n’ubufasha mu nzego zibishinzwe kubera ko ari impamvu y’uburwayi.”


Muhire kuri ubu watangije uburyo bwo kumufasha ku rubuga nkusanyankunga rwa GoFundMe.com, akomeza agira ati, "Bansabye gukora ibishoboka byose ngashaka ubushobozi ndetse n’indi mpyiko. Kandi bambwiye ko igihe cyose nabibona nabasha kwivuza ngakira."

KANDA HANO WINJIRE AHARI GUKUSANYIRIZWA INKUNGA YO GUFASHA MUHIRE

Kuri ubu nk’uko abivuga, ari ku miti ibasha kumufasha gusunika iminsi aho anywa ibinini 20 ku munsi ndetse agaterwa inshinge 2 buri cyumweru zongera amaraso. Avuga ko nabyo kubibona bitoroshye kuko bimuhenda aho abigura muri Farumasi adakoresheje ubwisungane mu kwivuza.

Uretse kuba Muhire yarashize umuryango wa Love Kids Foundation, azwi nk’umwanditsi w’ibitabo ndetse akanakora film. Mu bikorwa bye akunda kugaruka cyane ku ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, amahoro n’ubutabera ku isi, n’ibindi.

“CHRONIC KIDNEY DISEASE” NI IKI ?

Ubusanzwe amaraso y’umuntu uko atemba agenda atwara imyanda. Iyo myanda amaraso ayisiga mu mpyiko aho ziyisohora mu nkari.

Indwara ya karande y’impyiko (Chronic Kidney Disease) izwi kandi mu mpine nka CKD, nk’uko tubisoma ku rubuga rwa Mayoclinic.org, ni igihe impyiko zigenda zitakaza ubushobozi bwazo bwo gusukura iyi myanda.

Iyo bigeze ku ntera ya 5 ari nayo Muhire ariho, biba bisaba ko zisimbuzwa ari nabyo yasabwe n’abaganga, cyangwa se hakitabazwa ibyuma bibasha kuyungurura amaraso bigasohora iyi myanda, ubuvuzi buzwi nka Dialyse. Mu gihe ibi bidakozwe, ya myanda isubira mu mubiri, ikawangiza bikaba byaviramo umuntu urupfu ari nabwo akenshi wumva ko umuntu yahitanwe n’impyiko.


Muhire yahawe igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy'u Bufaransa mu 2019


Muhire ari kumwe na bamwe mu bana bafashwa n'umuryango Love Kids Foundation yashinze

KANDA HANO WINJIRE AHARI GUKUSANYIRIZWA INKUNGA YO GUFASHA MUHIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND