RFL
Kigali

Young Grace yahishuye ko uwo babyaranye imfura ye atari we uzaba se w’abandi bana 2 ateganya kubyara-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/06/2020 17:41
0


Umuraperikazi Young Grace yatangarije InyaRwanda ko umugabo babyaranye imfura ye Diamante batagikundana ku buryo bitapfa koroha kubyarana nawe abandi bana babiri ateganya kuzabyara.



Muri Werurwe 2019 ni bwo Young Grace yahishuye ko atwite inda yatewe na Hubert Rwabuhihi [Pique] wahoze ari umukunzi we ariko bakaza gutandukana. Kuwa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2019 ni bwo yibarutse imfura ye y’umukobwa amwita Diamante. Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yishimiye kwakira umwana w’umukobwa.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko yifuza kuzaba nyina w’abana batatu. Ati "Kubera gahunda ya Leta ndumva nzabyara abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe’’. Babiri basigaye yavuze ko atazababyarana Hubert Rwabuhihi [Pique]. Ati’’Ntabwo tugikundana biragoranye kuba ari we twababyarana’’.

Ikiganiro cye Single Mother Vibe ubu wagikurikirana kuri channel ye

Umunyamakuru wa Inyarwanda yamubajije niba byibura bajya bavugana. Iki kizabazo yanze kugisubiza ahubwo asaba ko bagisimbuka. Magingo aya, uyu muhanzikazi afite imishinga ibiri ikomeye irimo ikiganiro akora yise “Single Mother Vibe” gitambuka kuri channel ye ya Youtube yitwa Young Grace Abayizera.

Iki kiganiro avuga ko kigamije kugira inama abana b’abakobwa kwirinda inda zitateganyijwe. Ahereye ku byamubayeho iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko hirya no hino ku isi ababyeyi basigaye baboneza urubyaro abana bo bakarwongera.

Uwundi mushinga afite n’uw’ikompanyi yashingiye umwana we izajya ifotora abana bakiri bato, kubategurira ibirori by’isabukuru, kubambika n’ibindi. Abayizera Marie Grace ukoresha izina rya Young Grace mu muziki, ni umwe mu bahanzikazi bagize uruhare mu iterambere ry’injyana ya Hip Hop mu Rwanda. 

Yamamaye mu ndirimbo nyinshi zatumye yigarurira imitima ya benshi nka ‘’Hello Boss’’ n’izindi nyinshi zamuhesheje icyubahiro no guhatanira ibihembo bikomeye mu muziki birimo na Primus Guma Guma Super Star.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND