RFL
Kigali

U Budage bwongeye kujya muri gahunda ya ”Guma mu Rugo” nyuma y’uko icyorezo cyiyongereye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/06/2020 12:31
0


Kuri uyu wa Kabiri, Guverineri w’intara ituwe cyane mu Budage yashyize amakomine abiri muri guma mu rugo kugeza ku ya 30 Kamena 2020 nyuma y’uko icyorezo kimaze kwiyongera cyane.



Kuri uyu wa kabiri, abayobozi b'Abadage bategetse ko hafungwa uturere tubiri two muri leta ya Rhine-Westphalie y'Amajyaruguru. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu ibagiro ry’ahitwa Rheda-Wiedenbrueck handuye abakozi bagera ku 1500.

Minisitiri w’intebe wa Leta ya Rhine-Westphalie, Armin Laschet yagize ati: "Ku nshuro ya mbere mu Budage, twasubije akarere kose ku ngamba zashyizwe mu bikorwa mu bihe byashize." Yavuze ko uku gufunga bizagira ingaruka ku bantu 360,000 bo mu karere ka Gutersloh, kandi ko bizakomeza kugeza byibuze ku ya 30 Kamena 2020.

Minisitiri w’ubuzima mu Majyaruguru ya Rhine-Westphalie, Karl-Josef Laumann, yategetse ko akarere ka Warendorf gafungwa, ati: "Mu rwego rwo kurengera abaturage, ubu twatagiye gahunda ya Guma mu rugo kugira ngo turwanye neza ikwirakwizwa rya virusi."

Iki cyorezo gishya cyazamukiye mu ibagiro ryo mu mujyi wa Rheda-Wiedenbrueck rikoresha abantu bagera ku 7.000.

Iki cyemezo kije mu gihe Ubudage n’ibindi bihugu by’Uburayi bitangiye gufata ingamba zo kuzamura ubukerarugendo no kongera gukora, aho imipaka myinshi y’Uburayi yongeye gufungura mu cyumweru gishize.

Src: France 24

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND