RFL
Kigali

‘Inzira yanjye’, Filime ivuga ku icuruzwa ry’abantu n’ubuzima bugoye bw’umunyamashuri yatangiye gusohoka-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2020 12:35
0


Filime y’uruhererekane yiswe “Inzira yanjye” ivuga ku buzima bw’umusore w’umunyamashuri ukora akazi gahabanye n’ibyo yigiye ndetse n’icuruzwa ry’abantu yatangiye gusohoka.



Agace ka mbere k’iyi filime gafi iminota 16 n’amasegonda 28’. Ubu iyi filime igeze ku gace ka kane gafite iminota 04 n’amasegonda 23’ karimo abakinnyi bashya. Aka gace kamaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 16 ni mu gihe aka kane kamaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 2.

‘Inzira yanjye’ iri muri filime zahaye umwihariko abakinnyi ba filime bashya badasanzwe bazwi mu ruganda rwa sinema, uretse Makanika n’abandi bafite amazina bashobora kuzongerwamo.

Hagenimana Jean Claude [Coby] ufata amashusho y’iyi filime ‘Inzira yanjye’, yabwiye INYARWANDA ko bayanditse mu rwego rwo kugaragaza urukundo rugoye rwuzuye ingorane.

Yavuze ko iyi filime izagaragaza urukundo n’ubuzima bw’umusore Yves Nsengiyumva [Lucas] kuva mu nzira y’ubukene kugeza abonye amafaranga.

KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE KA FILIME Y'URUHEREREKANE  "INZIRA YANJYE"

">

Ni filime avuga ko yitezeho gutanga umusanzu muri sinema Nyarwanda ndetse n’uburyo bwo gutanganya amashusho.

Ati “Inzira yanjye, ni filime nitezeho ko igiye kugira icyo yongera mu kubaka sinema Nyarwanda mu buryo bw’imikinire, ubutumwa itanga ndetse n’ikorwa ry’amashusho muri rusange.”

Lucas ni umusore uhura n’ibibazo kugeza ubwo ajya gukora akazi ko mu rugo nyuma yo gusoza amasomo ye ya Kaminuza mu bijyanye n’ibaruramari.

Iyi filime kandi igaragaza ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu rikorerwa abakobwa babikoreshejwe na bagenzi babo.

Iki kibazo ni kimwe mu bihanganyikishije ibihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cyane ibifite urubyiruko rurarikiye kujya kuba mu mahanga.

Urubyiruko rwinshi rushukishwa ku bwirwa ko hanze hari ubuzima bwiza, bakajyanwa n’abantu kenshi baba batazi bagerayo bakisanga mu buzima bukomeye burimo gufatwa ku ngufu, kugirwa abacakara n’ibindi.

Iyi filime ikinamo Jean Pierre Gasasira [Akina yitwa Muzehe Rugamba], Ndayisaba Jean Marie Vianney [Akina yitwa Makanika], N. Prince [Akina yitwa Cyakura].

Abakinnyi b’Imena muri iyi filime ni Sandrine Irafasha [Akina Yitwa Ella], Marie Mercie Uwase [Akina yitwa Julia] na Yves Nsengiyumva [Akina yitwa Lucas ari nawe inkuru yubakiyeho].

Ni filime y’uruhererekane ifite ‘season’ enye igizwe na ‘Episode 24’.

Amashusho y’iyi filime ari gutunganywa na Cobby ikaba iyobowe na Mugwaneza Christian.

Iboneka kuri shene ya Youtube [ISIBO TV] buri wa Kabiri na buri wa Gatanu.

Marie Mercie Uwase [Julia], umukinnyi w'imena muri filime "Inzira Yanjye" igeze kuri Episode ya kane

Sandrine Irafasha ukina yitwa Ella-Asanzwe ari umuhanzikazi uzwi ku izina rya Reponse Swalla


Yves Nsengiyumva [Lucas], umukinnyi w'imena wubakiyeho inkuru yose y'iyi filime "Inzira yanjye"

KANDA HANO UREBE AGACE KA KANE KA FILIME "INZIRA YANJYE"

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND