RFL
Kigali

USA: Umuhanzi M-Twice yakoze ubukwe n’umukunzi we bamaranye imyaka ibiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2020 9:05
0


Umuhanzi Mukiza Desire uzwi nka M-Twice yakoze ubukwe n’umukunzi we Masera Niyigena bwabereye mu bwato ku kiga cyitwa Pleasant.



Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa 21 Kamena 2020, bubera mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bwabanjirijwe n’ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.

Umuhanzi M-Twice yari aherekejwe n’inshuti zirimo umuhanzi Kamichi, abavandimwe n’imiryango.

Mu kiganiro na INYARWANDA, M-Twice yavuze ko nyuma yo gushinga urugo agiye kurushaho gushyira imbara mu rugendo rw’umuziki we asohora indirimbo zitandukanye kandi nziza.

Yavuze ko yakoze ubukwe afitanye umushinga w’indirimbo na Producer Lick Lick, ko ariwo azaheraho mu kongera kwiyegereza abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange.

Ati “Ubu nibwo ngiye kongeramo imbaraga nyinshi. Kuko ibi binteye kwizera ko inzozi zaba impamo iyo ukoze cyane.”

Uyu muhanzi yanavuze ko afitanya umushinga w’indirimbo na Kamichi uzasohoka muri Nzeri 2020.

M-Twice yavuze ko umukunzi we ari mwiza imbere n’inyuma; umukobwa uzi ubwenge kandi ufite intego mu buzima bwe, wubaka Imana kandi akagira ukuri kwinshi.

Asanzwe akora umuziki wibanda ku njyana ya Rap&Afro rap n’izindi. Imyaka itanu ishize ari mu rugendo rw’umuziki atuye muri Leta ya Arizona

M-Twice azwi mu ndirimbo nka “Kama Queen” yakoranye na Lucky, “Umwami”, “Go Down” yakoranye na Shizzo, “Follow me” n’izindi.


Umuhanzi M-Twice yakozwe ubukwe n'umukunzi we Masera Niyigena


M-Twice yavuze ko yarushinganye n'umukobwa wubaha Imana kandi ufite intego


Ubukwe bw'aba bombi bwabereye ku kiyaga cya Pleasant mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KAMA QUEEN" M -TWICE YAKORANYE NA LUCKY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND