RFL
Kigali

Mahungu wonkejwe n’ingagi ikamurerana n’abana bayo 8 imyaka 7, atangiye kwisanisha kongera kubana n’abantu-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/06/2020 6:24
2


Mahungu bakunze kwita Abudul warezwe n’ingagi imyaka irindwi, kuri ubu yatangiye kwimenyereza kongera kubana n’abantu nyuma yo gutoragurwa mu birunga akabona umuryango umurera.



Nyagashumba Esmael utuye mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, umaranye na Mahungu imyaka 8 yabwiye InyaRwanda.com ko Mahungu yabaga mu birunga na mushiki we. Akomeza avuga ko barezwe n’ingagi zari zifite umuryango w’abana umunani ku bw'amahirwe bakaza gutoragurwa n’abasirikare.

Ati ”Abajyaga gusura ingagi ni bo bababonye baza kubona babiri ari abantu, ariko umunani ari abana b’ingagi. Nabo bagendaga nkazo zikabagaburira ndetse zikabonsa’’.

Akomeza avuga ko abantu bakomeje guhanahana ayo makuru kugeza ubwo ubuyobozi bwaje kubigenzura bugasaba abasirikare kuvana abo bana mu birunga. Nyuma yo kuvanwa mu ishyamba ngo bajyanwe kuri RDB Musanze nyuma baza kujyanwa mu karere ka Gicumbi mu bitaro bya Byumba.

Aya makuru y’imibereho ya Mahungu na mushiki we yo mu birunga, Nyagashumba Esmael yabwiye InyaRwanda ko yayabwiye n’umwe mu basirikare babakuye mu ishyamba ariko ubu akaba yarasubijwe mu buzima busanzwe. Kugeza ubu abenshi muri aba basirikare ngo baracyaza gusura Mahungu.

Nyagashumba Esmael yavuze ko Mahungu agejejwe mu bitaro bya Byumba yakundaga gutembera mu mujyi bigatuma atangira kumenyerana n’abantu rimwe na rimwe bakamuha ibyo kurya. Gusabana n’abantu ngo byatumye imibereho ye itandukana n’iya mushiki we kuko we yaje gupfa kubera kutiyakira.

Uyu mubyeyi avuga ko uku gutembera mu mujyi byatumye Mahungu ahura n’umugore we (umugore wa Nyagashumba) akajya amwitaho akamwoza, akamumesera nyuma akaza kwiyemeza kumurera nk’umwana.

Ati’’Umudamu wanjye yari umugiraneza yaramubonye yumvise amateka ye bimutera gutekereza cyane akajya amukarabya, akamumesera baramenyerana’’.

Akomeza avuga ko yamwitayeho nk'uko yitaga kubana be ku buryo yageze aho akanga gusubira kwa muganga akigumira aho ngaho. Umuyobozi w’ibitaro ngo yageze aho yemerera Mahungu kwigumira muri uyu muryango kuko yabonaga bamufashe neza abemerera ko igihe azajya agira ikibazo cy’uburwayi bajya bamujyana akavurirwa Ubuntu.


Mahungu ubu agerageza kuvuga no gukora imirimo itandukanye

Nyagashumba Esmael yavuze ko Mahungu ubu amaze kumenya kwisanisha n’abantu ku buryo ubu ashobora gukora imirimo itandukanye. Ati ”Ubu ushobora kumutuma ku isoko, ashobora kugenda akaba yagura umunyu, amakara, ukamutuma kuzana amazi….’’.

Akomeza avuga ko n’ubwo bimusaba guhozaho abona agenda agaruka mu buzima busanzwe ugereranije n'uko yavuye mu ishyamba akirya ibyatsi. Mahungu amubonamo impano nyinshi ariko ngo zagira umusaruro ari uko ajijuwe akajya mu ishuri nk’abandi bana. 

Kuko uyu mubyeyi nta bushobozi afite bwo kumujyana mu ishuri riri ku rwego rwo guhangana n’ibibazo Mahungu afite, yasabye ubuyobozi kumufasha bukaba bwamushakira uburyo yamushyira mu ishuri.

Nubwo ataramenya kuvuga neza mu kiganiro kigufi Mahungu yagiranye na InyaRwanda yavuze ko yibuka ko ingagi yamwonkeje. Ati "Ingagi ndayizi, yampaye ibere, imineke, amatunda, ibyatsi". Yavuze kandi ko akunda umuziki akaba ari umufana ukomeye wa Jay Polly. Ngo yiteguye kuzashaka umugore w’umusiramukazi kuko ari yo myemerere ye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Helorort1 year ago
    Hello. And Bye.
  • Helorort1 year ago
    Hello. And Bye.





Inyarwanda BACKGROUND