RFL
Kigali

Real Madrid yikomye La Liga iyishinja kubogamira kwa FC Barcelone bahanganiye igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/06/2020 16:37
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid bwamaze kwandikira abashinzwe gutegura shampiyona ya La Liga, bubamenyesha ko butishimiye uko ingengabihe y’umunsi w’imikino wa 33 na 34 ipanze kuri bo kuko yahawe igihe gito hagati y’iyo mikino yombi ugereranyije n’icyo Mukeba bahanganiye igikombe yahawe.



Kugeza magingo aya muri shampiyona ya Espagne La Liga hamaze gukinwa imikino 30, rurageretse hagati ya Real Madrid na FC Barcelone zombi zishaka kwegukana igikombe cy’uyu mwaka, ihurizo riracyari kumenya ikipe izegukana igikombe kuko kugeza ubu yombi anganya amanota.

Real Madrid yabwiwe ko izakina umukino wa 33 na Getafe ari kuwa Kane saa yine hanyuma yongere gukina ku cyumweru saa kumi.

Ubuyobozi bwa Real Madrid buvuga  ko bitumvikana uburyo hagati y’imikino izahura na Getafe na Athletic Club harimo amasaha 72 nyamara FC Barcelona yo yahawe iminsi 5 hagati y’imikino 2 izakina muri icyo gihe.

Abayobozi b’iyi kipe y’i Madrid babwiye abategura shampiyona ko batanyuzwe niyo ngengabihe kuko itaborohereza na gato, ahubwo ibogamiye kuri mukeba bahanganiye igikombe.

Mukeba wayo FC Barcelona yo izakira Atletico Madrid kuwa kabiri w’icyumweru gitaha nijoro saa 22:00 hanyuma ihite isura Villarreal ku Ku cyumweru saa 22:00 yabonye umwanya wo kwitegura.

Zinedine Zidane utoza Real Madrid, aherutse gusaba abakinnyi be ko bafata imikino isigaye muri shampiyona nk’igikombe cy’Isi kugira ngo babashe guhigika FC Barcelone, begukane igikombe cy’uyu mwaka.

Real Madrid na FC Barcelona ziranganya amanota 65 mu mikino 30 zimaze gukina,  gusa Real Madrid iyoboye urutonde rwa shampiyona kuko ariyo yatsinze umukino umwe mu mikino yahuje ibi bigugu.


Real Madrid iyoboye urutonde rwa shampiyona ya Espagne





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND