RFL
Kigali

Mexico: Abana 3 b’impanga bavukanye coronavirus, haribazwa niba umubyeyi ashobora kuyanduza umwana uri munda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/06/2020 12:32
0


Abashinzwe ubuzima muri Mexico bavuga ko abana batatu b’impanga bavutse banduye Coronavirus, ibintu bitigeze bibaho.



Inzobere mu buvuzi zirimo gukora iperereza ku bijyanye niba umubyeyi ashobora kwanduza umwana atwite. Babiri mu bana, umuhungu umwe n'umukobwa umwe, bameze neza nubwo bakiri gukurikiranwa mu bitaro byo muri leta ya San Luis Potosí, ariko umuhungu wa kabiri afite ikibazo gikomeye cy’ubuhumekero.

Umuvugizi wa komite ishinzwe umutekano w’ubuzima muri iyi Leta yavuze ko bitigeze bibaho ku isi hose ko umubyeyi yakwanduza umwana atwite bityo urubanza rukaba rugiye gukorwaho iperereza kuko ubusanzwe umubare muto cyane w'abana bavutse bazwiho gufata virusi nyuma yo kuvuka, ariko abashinzwe ubuzima bavuga ko batemera ko aribyo byabaye kuri aba bana b’impanga kuko bemeza neza ko bavutse bayifite.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima, Mónica Liliana Rangel Martínez yagize ati: "Ntabwo byashoboka ko bandura mu gihe cyo kuvuka." Mexico imaze kugira abantu barenga 185,000 banduye coronavirus n’anadi bangana na 22,584 bishwe nayo kuva yagera muri iki gihugu ku ya 28 Gashyantare 2020.

Src: tbsnews.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND