RFL
Kigali

Ubuzima bw’umuhanzi G-Stone watawe na Nyina akiri uruhinja

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/06/2020 11:51
0


Inganzo ya buri wese igira inkomoko! Ku muhanzi Maniraguha Leandre uzwi nka G-Stone, avuga ko ubuzima bw’ubupfubyi yakuriyemo bwatumye yiyemeza guhozwa n’umuziki kandi agaharanira gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.



G-Stone uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Beautiful Love” azwi mu ndirimbo nka "Stay", "Dance with me" n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi bakiri bato bakuranye urukundo rw’injyana ya Reggae bitewe n’umuhanzi Lucky Dube, gusa yaje guhinduro umuvuno ku bw'umwanduko w'umuhanzi Chris Brown wari ugezweho mu 2005.

Uyu musore yavukiye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ni ikinege mu muryango w’iwabo, ndetse ubu afite babyara be gusa bahuje amaraso. 

Yabwiwe n’abo mu muryango we ko Nyina yamutaye akiri umwana amusiga ku muryango w’inzu Se yakodeshagamo mu Mujyi wa Kigali. Se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro na INYARWANDA, G-Stone yavuze ko nta muntu wo mu muryango w’iwabo ukora umuziki bityo ko ubuzima bw’ubupfubyi yakuriyemo ari bwo bwamusunikiye gukora umuziki.

Avuga ko yamenye ubwenge arerwa na Nyirakuru agejeje imyaka itanu ajyana kubana na Nyirasenge wamuhanganye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda.

Ngo bari muri Congo hari igihe cyageze aburana na Nyirasenge ajya mu muhanda arira baza kongera kubonana.

Yavuze ko mu 1996 we na Nyirasenge bagarutse mu Rwanda mu 2018 yitaba Imana.

G-Stone avuga ko icyo gihe ubuzima bwamukoreye cyane, atangira kwibana no gushakisha icyo kurya. 

Yagize ati “...Yitabye Imana ubwo ntangira kwibana ndetse nakora muzika n’ubwo biba bitoroshye ariko kuko umuziki undimo ntaho nawuhungira kenshi ndaburara nkishyura studio kuko mba numva ntasinzira igihe indirimbo yanjemo.”

Avuga ko yahise yinjira mu muziki ahera ku ndirimbo “Ni wowe” atigeze asohora bitewe n’uko yabuze amafaranga yo kuyishyura kuko muri studio yasabwaga ibihumbi 12 Frw kandi afite ibihumbi 7 Frw.

Ngo atangira muzika hari hagezweho The Ben, Tom Close n’abandi byatumye abo mu muryango we bamubwira ko gukora umuziki ari uburara bityo ko yabireka.            

Avuga ko yakomeje gukutiriza akomeza urugendo rw’umuziki kugeza ageze ku ndirimbo “Beautiful Love” yasohoye ishingiye ku gitekerezo cy’igihe ashobora kuzakundanira n’umukobwa umukunda byanyabyo udakurikiye ibintu.

Ni indirimbo avuga ko yanditse kandi mu rwego rwo guhumuriza abakomeretse mu rukundo ababwira ko igihe kizagera bakajya mu rukundo n’uwo umutima wishimira.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho byatunganyijwe na G-Stone. Amashusho yafashwe na Coby ndetse na Onesme.

Avuga ko kuba yarikoreye buri kimwe atari ukwikubira akazi, ahubwo ko byatewe n’uko yabuze amafaranga yo kwishyura ababizobereyemo.

Uyu muhanzi yavuze ko yagiye gukora iyi ndirimbo yabanje gusaba Imana, ko izakundwa kandi ngo abyiyumvamo ko Imana yumvise amasengesho ye.

G-Stone avuga ko ataratekereza gukora Album ahanini bitewe n’uko akomwa mu nkokora n’ubushobozi.

G-Stone yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Beautiful Love" yikoreye mu buryo bw'amajwi n'amashusho

G-Stone avuga ko ubushobozi buke butuma adakora umuziki nk'uko abyifuza


Yabonanye na Nyina agejeje imyaka 10 y'amavuko, kuva ubwo ntibongeye guhura

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BEAUTIFUL LOVE" YA G-STONE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND