RFL
Kigali

Abatoza ba APR FC barimo Adil Mohamed bongerewe amasezerano n’umushahara urazamurwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/06/2020 18:45
0


Abatoza b’ikipe y’ingabo z’igihugu mu Rwanda ya APR FC, bayobowe n’umutoza mukuru Adil Mohammed Erradi n’abandi babiri bakomoka mu gihugu kimwe; Nabyl Bekraoui umwungirije na Hassan Haj Taieb uhugura umutoza w’abanyezamu, bose bamaze kongererwa amasezerano yo gutoza iyi kipe ndetse bivugwa ko n’umushahara wabo wazamuwe.



Iri tsinda ry'Abatoza ni ryo ryafashije APR FC kwegukana gikombe cya shampiyona muri uyu mwaka idatsinzwe na rimwe mu mikino 23 yari imaze gukinwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umutoza Adil Mohamed yabwiye itangazamakuru ryo muri Morocco ko bagiye kongera amasezerano ndetse n’umushahara wabo ukazamurwa nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona 2019/20.

Adil Mohammed wageze muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2019, asimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro mubi, yahawe umwaka umwe w’amasezerano abizeza gutwara igikombe cya shampiyona.

Mu mikino 23 yatoje APR FC, yatsinzemo 17, anganya itandatu, ahita yegukana igikombe cya shampiyona, iki gikombe cyiyongeraga ku cy’irushanwa ry’Ubutwari 2020, APR FC yegukanye muri Gashyantare 2020.

Amakuru Inyarwanda yamenye ni uko Adil Mohammed Erradi,  yahawe andi masezerano mashya y’imyaka ibiri, anazamurirwa umushahara uva ku bihumbi 18€, kuri ubu ukaba uri hagati y’ibihumbi 20€ na 22€ (hafi miliyoni 23.5 Frw) ku kwezi.

Nabyl Bekraoui umwungirije na we yongerewe amasezerano y’umwaka umwe, Hassan Haj Taieb azamara andi mezi atatu mu Rwanda mu gihe Mugabo Alex utoza abanyezamu azakomeza gutoza mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.


Ikipe y'Abatoza bafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka ni bo bazakomeza kuyitoza mu mwaka utaha w'imikino


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND