RFL
Kigali

Tumaini Byinshi yasohoye indirimbo nshya 'Nafashe Umwanzuro' yanditse asoje amasengesho y'amezi 6-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/06/2020 18:03
0


Uvuze izina Tumaini Byinshi, abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel baryumva byihuse bitewe n'uburyo ibihangano by'uyu muhanzi umaze igihe gito mu muziki biri kubafasha cyane muri iyi minsi. Ni impano nshya mu muziki wa Gospel yo guhangwa amaso, imyandikire ye n'imiririmbire ye bikaba biri mu bituma abakunzi b'uyu muziki bamwiyumvamo cyane.



Niba warumvise indirimbo 'Abafite Ikimenyetso' ukayoberwa nyirayo, hita umenya ko ari iy'umuhanzi nyarwanda w'umunyempano ikomeye Tumaini Byinshi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari abayumvise bakeka ko yaba ari iya Israel Mbonyi nawe w'umuhanga cyane mu myandikire. Ni indirimbo ikunzwe ku rwego rwo hejuru ndetse hari n'abadatinya kuvuga ko ari yo ndirimbo y'umwaka wa 2019 mu zo kuramya no guhimbaza Imana.

Amerika: Tumaini yasohoye amashusho y'indirimbo 'Abafite ikimenyetso' bamwe baketse ko yaba ari iya Israel Mbonyi-VIDEO

Amashusho y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Happy Pro yageze hanze muri Werurwe 2020, gusa amajwi yayo yari yarasohotse mu mpera za 2019. Kuri shene ya Youtube ya Iwacu Filmz, iyi ndirimbo 'Abafite Ikimenyetso' imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 300 mu mezi abiri gusa imazeho. Ni mu gihe kuri Shene y'uyu muhanzi, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 42.

Igisubizo ku bari bategereje indirimbo izakurikira 'Abafite Ikimenyetso'


Nyuma y'uko benshi bakunze cyane iyi ndirimbo ndetse bamwe bakavuga ko ari 'indirimbo yabo ya buri munsi baheraho bumva kugira ngo umunsi ubagendekere neza', amatsiko yari yose bibaza indirimbo izakurikira iyi. Kuri ubu rero uyu muhanzi yabazaniye igisubizo kuko yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Nafashe Umwanzuro' yasohokanye n'amashusho yayo, akaba ari indirimbo ye yasubiyemo yitwa 'Amateka y'Ibyahise'.

Tumaini Byinshi yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye 'Nafashe Umwanzuro' yayanditse asoje amasengesho y'amezi 6 aho buri cyumweru basengagamo iminsi 3 biyiriza ubusa, muri Weekend nabwo bagafatamo amasaha abiri yo kuba imbere y'Imana, ati "'Nafashe umwanzuro' nyihabwa, twari mu masengesho y'iminsi itatu, aya masengesho twayakoze igihe kingana n'ameze 6, tuyasenga buri weekend, mu mibyizi ho twabaga dufite amasaha 2 yo gusenga nyuma y'akazi".

Nibuka ko yaje ku munsi wa nyuma dusoza ayo masengesho, twari tunaniwe cyane agatotsi karanyiba njya mu nzozi mbona abantu benshi binjira mu rusengero ariko harimo abananijwe n'imitwaro ibaremereye. Mbaza ibyabo, ndabwirwa ngo aba ubona bananiwe ni abapfa kugenda batazi iyo bajya ni yo mpamvu bavunitse. Bagenda nk'abandi, biyiriza nk'abandi, bitanga nk'abandi kugira ngo bagaragare ariko ntibazi iyo bajya.


Tumaini Byinshi umwe mu bahanzi bari mu gasongero k'abakunzwe cyane muri iyi minsi

Tumaini Byinshi yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye ari ubwa buri wese kugira ngo yitekerezeho uko abanye n'Imana. Ati "Ubutumwa burimo bureba abantu twese mu buryo bwo kwitekerezaho uko tubanye n'Imana". Abajijwe gahunda afite nyuma y'iyi ndirimbo, yagize ati "Mfite gahunda yo gukomeza gukora kuri iyi Album yanjye ya mbere mu buryo bwihuse cyane ko indirimbo zisigaye nazo ndi kuzitunganyiriza amashusho zirabageraho vuba".


Tumaini Byinshi ahugiye cyane mu gutunganya Album ye ya mbere

Tumaini Byinshi ni umugabo w’imyaka 28 y’amavuko akaba ari umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yerekeje muri Amerika, ibisobanuye ko amazeyo imyaka itanu. Kuririmba yabitangiriye muri korali akiri umwana muto, arabikurana kugeza n'uyu munsi. Kuri ubu ni umwe mu bahanzi batanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

REBA HANO INDIRIMBO 'NAFASHE UMWANZURO' YA TUMAINI BYINSHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND