Airtel Rwanda
Kigali

Abanyarwanda 3 bifatanyije n’abahanzi b’abanyamahanga bakomeye mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’Umuziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2020 18:51
0

Abanyarwanda batatu b’abahanzi barimo Trezzor, Hoppy na Dj Virus bifatanyije n’abahanzi b’abanyamahanga bakomeye mu rwego rwo kwihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umuziki.



Umunsi Mpuzamahanga w’Umunsi [World Music Day] wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020 mu gitaramo cyateguwe n’ikigo ‘Musicians Without Borders’. Ni kimwe mu bitaramo byabereye kuri Internet bihuza abahanzi batandukanye bo ku Isi mu rwego rwo kwizihiza mu buryo bwihariye umunsi wabahariwe.

Uyu munsi wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagabo. Itsinda rya Trezzor ryari rihagarariwe na Yves Kanana afatanyije na Hoppy ndetse na Dj Virus bigaragaje mu gitaramo cyanaririmbyemo Zenith, Five Seasons, Ramon Chicharron, Darius Darek, Jeff Gunn n’abandi.

Abanyarwanda bari bashyizwe mu itsinda rya kabiri mu matsinda atandatu yari yatoranyijwe. Buri tsinda ryari ryahawe isaha yo gususurutsa abantu. Iki gitaramo cyabereye ku mbuga nkoranyambaga za ‘Musicians without Borders’. Trezzor yaririmbye indirimbo “Love Song”, “Rock Star” na “Sesiliya”. Ni mu gihe Dj Virus we yavanze umuziki ashimisha benshi. 

Umunsi Mpuzamahanga w’umuziki wizihizwa mu bihugu 120 byo ku Isi. Ni mu gihe uyu munsi watangiye kwizihizwa mu Bufaransa ahagana mu 1982. Kuri uyu munsi, abahanzi basabwa guhuza imbaraga bagakora ibitaramo mu rwego rwo gushimisha abafana babo n’abandi bagaragaza akamaro k’umuziki mu mibereho ya muntu.

Uhereye ibumoso: Yves Kana [Ubarizwa mu itsinda rya Tressor], umucuranzi wa gitari Hoppy na Dj Virus

Dj Virus [Murumuna wa Dj Pius] yacuranze indirimbo zitandukanye muri iki gitaramo

Hoppy, umucuranzi wa Gitari wafashije Yves Kana kuririmba indirimbo yari yateguye

Yves Kana ubarizwa mu itsinda rya Tressor yaririmbye indirimbo eshatu muri iki gitaramo


KANDA HANO UREBE TREZZOR, DJ VIRUS NA HOPPY UKO BITWAYE MU GITARAMO CYO KWIZIHIZA UMUNSI W'UMUZIKI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND