RFL
Kigali

Papa Francis avuga ko Covid-19 yatumye abakene bigizwayo muri Sosiyete agasaba Isi guhindukira ikabareba

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/06/2020 17:12
0


Mu gihe Isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira ubuzima bwa benshi, Papa Francis avuga ko iKI cyorezo cyerekanye neza uko abakene bigijweyo muri sosiyete. Avuga ko ubukene kenshi buhishwa, ariko kugerageza gufasha abandi bidufasha kumenya abo turi bo.



Mu butumwa burebure bwa Papa  Francis BBC yahawe na Vatican, bugaruka mu kurengera abakene no kubaha agaciro. Ati “Coronavirus iri kutugiraho ingaruka twese, abakire n'abakene, irerekana neza uburyarya. Mfite ubwoba bw'uburyarya bw'abanyepolitiki bamwe na bamwe bavuga ko bahanganye n'ibibazo, nk'ikibazo cy'inzara ku isi, ariko hagati aho bagacura intwaro. Iki ni igihe cyo guhinduka tukava muri ubwo buryarya. Ni igihe cy'ubunyangamugayo'. 

Umurwayi n'ubwo yaba atazakira, yitabweho kandi ntahuhurwe – Papa ...

Akomeza agira ati ”Buri bibazo byose bizana akaga n'amahirwe. Uyu munsi mbona dukwiye kugabanya ibyo dukora n'ibyo dukoresha tukiga kumva no kubana n'isi ya nyayo. Dukwiye guhindukira tukareba iruhande rwacu.  Aya ni amahirwe yo guhinduka. 

Ndabona ibimenyetso by'ubukungu burimo ubumuntu. Ariko ibi nibirangira ntituzibagirwe aho tuvuye ngo dusubire aho twahoze. Iki ni igihe cyo gutera intambwe tukava mu gukoresha no gukoresha nabi isi, tukayisigasira. Mu gusigasira isi, reka ngire ingingo mvugaho”.

Ati "Iki ni igihe cyo kureba abakene. Yesu/Yezu aravuga ngo tuzahorana n'abakene igihe cyose, kandi ibi ni ukuri. Ni abantu bariho udashobora guhakana. Ariko barahishwa kuko ubukene butera ipfunwe".

Yatanze urugero rw'ibyabereye i Roma, ati "Mu minsi ishize i Roma, mu gihe cyo kuguma mu ngo, umupolisi yabwiye umugabo ati: "Ntugomba kuba uri mu muhanda, jya mu rugo". Undi aramusubiza ati: "Ntaho kuba ngira. Mba ku muhanda". Hari umubare munini w'abantu nk'uyu, ariko ntitubasha kubabona kuko ubukene buteye ipfunwe. Ariko ubu bari mu ishusho iboneka ku isi".

Papa Francis akomeza agira ati ”Ntabwo dukwiye gushyiraho Politiki zo kubafasha nk'aho ari inyamaswa, kuko ni ko benshi bafatwa mu gufashwa. Reka mbagire inama. Iki ni igihe cyo kumanuka hasi aho bari. Ntekereje ku gitabo 'Notes from Underground' cya Dostoyevsky. Duca intege abakene. 

Ntitubaha uburenganzira bwo kurota urukundo rwa ba nyina. Ntibazi gufatwa neza icyo ari cyo; benshi babeshwaho n'ibiyobyabwenge. Kubareba bidufasha kuvumbura ubwiza bw'Imana ari nabwo bwa mugenzi wawe”.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND