Airtel Rwanda
Kigali

USA: Amani yasohoye amashusho y’indirimbo ya munani igarurira icyizere abihebye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2020 13:52
0

Umuhanzi Amani Francois umaze imyaka umunani muri Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Byose Birakunda” ibwira abantu ko ibintu byose bishoboka mu gihe umuntu agihumeka umwuka w'abazima.



Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azwi mu ndirimbo nka “Love you”, “Ihorere”, “Naguhisemo” n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bagerageza gusohora indirimbo iherekejwe n’amashusho yafatiwe mu bice bitandukanye by’aho abarizwa.

Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yise “Byose birakunda” ifite iminota 03 n’amasegonda 45’ yafatiwe mu Mijyi itandukanye yo muri Amerika nko muri Phoenix, Avondale, Proscott na Arizona.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Amani Francois yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abantu kumva ntacyo utageraho mu gihe cyose umuntu agihumeka.

Yavuze ko iyi ndirimbo izanafasha umuntu wese uri kunyura mu bibazo bitandukanye. Ati “Hari igihe ibintu bikomerera umuntu ugasanga yataye umutwe, akumva ko ejo ntaho, rero nashakaga kwihanganisha umuntu wese uri muri ubwo buzima mubwira ko byose bishoboka.”

Yavuze ko buri wese akwiye kwirinda kwiheba, akumva ko ejo hazaza ari heza kuri we, kuko ibyashobokeye abandi nawe byamushobokera.

Hari aho aririmba agira ati “Ahashize niho hategura ahazaza. Inzozi ziharaniwe haragera zikaba impamo. Burya uzakore icyo ukunda bizaguha imbaraga zo guhatana. Gutinda mu nzira si igisobanuro cy’uko iyo ujya utazagerayo. Kumenya iyo uva birahagije ngo umenye iyo ujya.”

Uyu muhanzi afite gahunda yo kwagura ibikorwa by’umuziki we abinyujije mu ndirimbo nyinshi yitegura gusohora ziherekejwe n’amashusho yazo.

Amani yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umuryango we uza mu Rwanda afite imyaka ibiri y’amavuko.

Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite imyaka 17 y’amavuko, aho akora imirimo itandukanye ndetse n'umuziki.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Trackslayer umaze iminsi ashinje studio ye yise ‘The Track Slayer Music’.

Umuhanzi Amani Francois yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Byose birashoboka"

Amani yavuze ko afite intego yo gukomeza gusohora indirimbo zifitiye akamaro sosiyete

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BYOSE BIRAKUNDA" YA AMANI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND