RFL
Kigali

Airtel Rwanda yafatanyije na WorldRemit boroshya kohererezanya amafaranga kuri telefoni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2020 11:41
0


Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yahuje imbaraga na WorldRemit bashyiraho uburyo bworoshye kandi buhendutse bwo gufasha inshuti n’imiryango kohererezanya amafaranga kuri telefono aho baba bari hose ku Isi.



Kuri uyu wa Mbere, ikigo cya Airtel Rwanda gikataje mu bijyanye no gutanga serivisi zo guhamagara, iza interineti n’izikora ibirebana n’amafaranga, cyatangije ubufatanye na WorldRemit, ikigo gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri interineti.

Ubu bufatanye bwakozwe mu rwego rwo gufasha abakoresha Airtel Money kwakira amafaranga bohererejwe n’abakoresha WorldRemit baherereye mu bice byose by’Isi ako kanya. Muri ibyo bihugu harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, u Bubiligi, u Bwongereza, Australia, u Bufaransa, Sweden, Norway, u Buholandi n’u Budage.

Nyuma y’itangizwa ry’ubu bufatanye, abakiriya ba WorldRemit baherereye mu bice byose by’Isi barabasha gusura urubuga rwa WorldRemit, bahitemo Airtel Money bakurikize amabwiriza.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Amit Chawla, yavuze ko bishimiye gufatanya na WorldRemit mu gufasha abakiriya babo kwakira amafaranga bohererejwe n’inshuti n’imiryango yabo aho iri hose ku Isi.

Yagize ati “Ibi biradufasha muri gahunda yacu yo korohereza abakiriya bacu gukoresha Airtel Money muri gahunda zabo za buri munsi.”

WorldRemit yorohereza abantu batuye mu bihugu bigera kuri 50 mu bice bitandukanye by’isi kohereza amafaranga kuri Airtel Money mu Rwanda.

Icyo umukiriya asabwa ni ukumanura [Download] Application ku buntu cyangwa akiyandikisha ku rubuga bagatangira kohererezanya amafaranga.

Umuyobozi wa WorldRemit mu Rwanda, Carine Umurerwa, yavuze ko bishimiye gufatanya na Airtel Money mu gufasha Abanyarwanda kubona ubufasha bw’amafaranga bagenerwa n’ababo baba mu bihugu byo hanze.

Yagize ati “Ibi bikaba bifite akamaro kanini muri ibi bihe by’ingamba zo kuguma mu rugo. Ubu bufatanye buzadufasha guha abakiriya ubundi buryo bwo guhererekanya amafaranga tunakomeza kubagezaho serivisi zinoze kandi zizewe.”

Airtel Money ifasha abakiriya bayo kohererezanya amafaranga haba mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu; kwishyura ibintu by’ingenzi, kuzigama amafaranga, kugura ama inite no guhabwa serivisi zitandukanye zirebana n’ubukungu.

WorldRemit ni cyo kigo kiza ku isonga mu kohereza amafaranga menshi kuri telephone z’abantu. Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’amafaranga WorldRemit yohereza muri Afurika iyohereza kuri telephone.

Airtel Africa Limited ni ikigo Nyafurika gikora ibijyanye no gutanga serivisi z’itumanaho gikorera mu bihugu 14 by’Afurika.

Mu cyerekezo cyayo Airtel Africa ifite gahunda yo kugeza kuri bose serivisi z’itumanaho zihendutse kandi zirangwa n’udushya, muri iyo gahunda ikaba iterwa inkunga n’umunyamigabane mukuru ari we, Bharti Airtel.

Muri serivisi igeza ku bafatabuguzi bayo harimo izo guhamagara kuri telephone zigendanwa na gukoresha interineti mu buryo bwa 2G, 3G na 4G, hamwe na serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri Airtel Money.

Mu mpera z’Ukuboza 2019, Airtel Africa yari imaze kugira abakiriya barenga Miliyoni 100 mu bihugu byose ikoreramo.

WorldRemit ni cyo kigo kiza ku isonga mu gutanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba itanga serivisi zo kohererezanya amafaranga ku rwego mpuzamahanga.

Yahinduye ubucuruzi bwari bwihariwe n’abakoraga badakoresheje interineti babugeza ku rwego rwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe interineti mu buryo bwizewe, bwihuse kandi budahenze.

Kuri ubu bohereza mu bihugu 150 amafaranga aturutse mu bihugu 50, bagakorana n’imiyoboro yo kohererezanya amafaranga igera kuri 6,500 ku isi yose. Bafite abakozi bagera kuri 800 ku Isi yose.

Ku ruhande rwo kohereza amafaranga, WorldRemit ikoresha uburyo bwa kashilesi 100%, bituma kohereza byoroha bigatanga n’umutekano w’amafaranga.

Ku bohererezwa amafaranga, WorldRemit itanga uburyo bwinshi harimo kubitsa kuri banki, gufata amafaranga, kugura ama inite ya telephone no koherezanya amafaranga kuri telefone.

Ishyigikiwe na Accel, TCV hamwe na Leapfrog – Ibiro bikuru bya WorldRemit biherereye mu Mujyi wa London mu Bwongereza, igakorera cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika, Canada, Afurika y’Epfo, u Buyapani, Singapore, Ibirwa bya Filipine, Australia na New Zealand.

Airtel Rwanda na WorldRemit bagiranye ubufatanye boroshya kohererezanya amafaranga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND