RFL
Kigali

Muri Brezile bakomeje kuzahazwa na Coronavirus ku buryo bukomeye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/06/2020 11:29
0

Kuri iki Cyumweru Brezile yageze ku mwanya wa 2 ku isi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje kumugaragaro ko kuri ubu imaze kugira abantu 50,000 bishwe na coronavirus, iki kikaba ari igihombo gikomeye ku gihugu.



Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko muri iki gihe Burezili ifite abantu 1,085,038 bemejwe ko banduye iki cyorezo n’abantu 50,000 bapfuye, aho bavuye kuri 49,976 ku wa Gatandatu. Abahanga bavuga ko imibare nyayo iri hejuru cyane kubera kubura ibizamini byinshi.

Perezida Bolsonaro, rimwe na rimwe bita "Tropical Trump", yanenzwe cyane kubera gukemura iki kibazo mu buryo butari bwiza cyane ko iki gihugu kitanafite Minisitiri w’Ubuzima uhoraho nyuma y’uko babiri bavuyeho kuva muri Mata bitewe no kugirana amakimbirane na Perezida.

Bolsonaro yanze ko abantu bajya muri gahunda ya 'Guma mu rugo' avuga ko ari ukwica akazi bituma ibintu birushaho kuzamba. Yamamaje kandi umuti wa Hydroxychloroquine avuga ko ukora nyamara atari byo.

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND