RFL
Kigali

D’banj ushinjwa gufata ku ngufu yasabiwe gukurwa ku kazi yakoraga mu muryango w’Abibumbye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2020 11:19
0


Umunya-Nigeria w’umuhanzi Oladapo Daniel Oyebanjo [D’banj], ashobora kwamburwa kuba Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Amahoro kubera ko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa.



Ibi bije nyuma y’uko abantu hafi 15,000 basinye ku busabe ibizwi nka ‘Petition’ bw’uko uyu muhanzi yakwamburwa uyu mwanya kubera ko yafashe ku ngufu umukobwa witwa Seyitan Babatayo. 

Bavuze ko ibi byabaye ku wa 30 Ukuboza 2018 kuri Hotel Glee ku kirwa cya Victoria Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu birori byari byitabiriwe n’abambaye imyambaro y’ibara ry’umweru.

Mu nyandiko yabo basabye Umuryango w’Abibumbye kurebana ubushishozi ubu busabe, D’banj agakurwa ku kazi mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Nigeria n’ahandi ku Isi.

Bati "Turasaba Umuryango w’Abibumbye n'urugaga Mpuzamahanga rw'abagore gutanga ubufasha bwabo kugira ngo Seyitan abone ubutabera ku bw’ihohoterwa yakorewe mu 2018, ndetse yongeye kwibasirwa mu byumweru bishize.”

Inshuti z’uyu mukobwa zanditse ubutumwa bw’inkurikirane, ku rubuga rwa Twitter, zivuga ko D’banj yamufashe ku ngufu nyuma y’uko abonye uko yinjira mu cyumba cya Hotel uyu mukobwa yari aryamyemo.

Seyitan Babatayo yavuze ko yakangutse hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri z’igitondo yambaye ubusa abona D’banj ari mu cyumba yarayemo, amubaza icyo ahakora ntiyamusubiza.

D’Banj wakunzwe mu ndirimbo “Fall in Love” yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko ari kwibasirwa nk’umuhanzi ndetse n’umubyeyi wakabaye afatirwaho urugero na benshi.

Ati "Icyumweru kirashize nizihije isabukuru y’amavuko. Iyi n’iyo nshuro yo nyine ngiye kuvuga kuri ibi birego, n'ibinyoma. Mpisemo kubivugaho kubera ko uru ni nk’urushyi ku muryango wanjye, umugore wanjye n’abandi bose banyizera.”

Uyu muhanzi uheruka i Kigali mu nama Creative Africa Exchange [CAX] yo muri Mutarama 2020, yavuze ko guceceka kwe byatumye benshi babyuririraho babifata uko bitari, kandi ngo umunyamategeko we yatangiye inzira y’inkiko, ndetse na Polisi ya Nigeria yatangiye iperereza ku byo ashinjwa.

Uyu muhanzi avuga ko ibi birego biri gukomeretsa umutima we, kuko ari mu gihe cyo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya kabiri umwana we witabye Imana aguye mu bwogero bwo mu rugo iwe mu 2018.

D’banj ni umwanditsi w’indirimbo, umuraperi, umushabitsi ukora n’ibiganiro bitandukanye kuri Televiziyo.

Yavukiye ahitwa Zaria muri Nigeria, ku wa 09 Kamena 1980, ubu yujuje imyaka 40. Mu 2016 yarushinganye na Lineo Didi bafitanye umwana we witwa Daniel Oyebanjo III.

Umuhanzi D'banj yavuze ko ibyaha 'yageretsweho' biri gukomeretsa umutima we mu gihe yitegura Kwibuka umwana we waguye mu bwogero

D'banj uheruka i Kigali mu nama ya CAX arashinjwa gufata ku ngufu umukobwa witwa Seyitan Babatayo yasanze mu cyumba cya Hotel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND